Ian Kagame, umuhungu wa gatatu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaye bwa mbere mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) ku gicamunsi cyo ku Cyumweru taliki ya 15 Mutarama 2023.
Amafoto ye yambariye umurimo yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho yari mu bari bagaragiye Perezida Kagame ubwo yitabiraga umuhango wo gusabira u Rwanda (National Prayer Breakfast) yabaye mu masaha yo ku gicamunsi.
Imyambaro ndetse n’udukoresho tw’ikoranabuhanga, ndetse n’uburyo yakoze imirimo ye adakebakeba byatumye abamubonye bose badashidikanya ko imirimo yatangiye ayishoboye kuko yujuje ibisabwa byose birimo igihagararo, ubumenyi, n’ubushobozi .
Ian Kagame yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda yambitswe ipeti rya Sous Lieutenant taliki 04 Ugushyingo 2022, mu kigo cya gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Gisirikare ya Sandhurst (Royal Military Academy Sandhurst/RMAS), yubatse ibigwi mu Bwongereza no ku Isi.
Mbere yo kujya mu gisirikare, yabanje kwiga no gusoza amasomo mu 2019 mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu (MBA), muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


