Gusukura imyanda yo mu bwiherero bizafasha kubungabunga amazi- Impuguke

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 13, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Imyanda yo mu bwiherero ibangamiye ibidukikije cyane cyane umutungo w’amazi, kuko iyo iyo myanda idatunganyijwe iteza ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Ibi byagarutsweho n’impuguke zigaragaza ko imyanda yo mu bwiherero ari ngombwa ko isukurwa, amazi akoreshwamo agatunganywa aho kugira ngo ateze ibibazo birimo kwangiza ibidukikije birimo n’ibiyaga, gutera indwara n’ibindi.

Mu Rwanda hakaba hateganyijwe kubakwa uruganda aho imirimo yo kurwubaka izarangira bitarenze umwaka wa 2025, rukazatwara miliyoni 7,5 z’Amayero (EURO), akaba agera muri miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni uruganda ruzubakwa na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe kubungabunga Ikiyaga cya Victoria (LVBC). Ni muri gahunda yo kubungabunga amazi n’imikoreshereze yayo mu cyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria (Integrated Water Resources Management: IWRM).

Eng. Coletha Ruhamya Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ishinzwe kureberera Icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria

Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ishinzwe kureberera Icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria, Eng. Coletha Ruhamya yasobanuye ko imyanda yo mu bwiherero iyo idasukuwe iteza ibibazo.

Yagize ati: “Imyanda cyane cyane ivuye mu bwiherero iyo idafashwe neza ngo isukurwe ya mazi yavuyemo ngo yongere abe meza asubire mu bidukikije, ikibazo ni kinini cyane.

Icya mbere imyanda ivuye mu bwiherero ifite ingaruka nini nk’indwara z’impiswi, ugasanga Leta zirakoresha amafaranga menshi kuvuza abana n’abantu bakuru inzoka ziturutse ku mwanda kandi umwanda mwisnhi uba uvuye ku myanda ivuye mu bwiherero igenda ijugunywa ahantu hose cyangwa ijya muri ya mazi”.

Yongeyeho ati: “Icya kabiri ni ugusanga WASAC niba igiye gusukura amazi ngo iyaduhe tuyakoreshe, irakoresha imiti myinshi kubera ko amazi aranduye cyane. Hari n’aho bagera ya mazi bakaba batayakoresha kuko no kuyasukura byabagora, aho bajya gushakisha indi soko kuko indi yananiranye kuyisukura. Ni ukugira ngi rero tugabanye ya myanda itandukanye ituma no kubona amazi meza yo gukoresha mu ngo zacu bizagorana”.

Eng. Ruhamya kandi yavuze ko bitavuze ko ibibazo bikemuka burundu, ariko ari uburyo bwo kubigabanya.

Ati: “Ikigiye gukorwa ibibazo sinavuga ko birangiye, ariko nibura turagabanya, ikigiye gukorwa ni ukubaka uruganda ruzajya rusukura ya myanda ivuye mu bwiherero bwacu, izajya iva mu nyubako izubakwa, izajya yoherezwamo imyanda ariko ntigisukura kirayibika, iyo kimaze kuzura baravidura bakajyana Nduba.

Ikindi yagarutseho ni uko iyo myanda hazarebwa uburyo yatunganywa igatanga umusaruro ikaba yabyazwamo ifumbire

Ati: “Hari abandi bafite ubwiherero busanzwe, wicara ejo bukuzura bakavidura cyane nko mu mujyi kuko mu mujyi ntiwabona ahantu wahora ucukura ubwiherero. Bazajya bayijyana muri urwo ruganda ruyisukure. Ariko ikirushijeho ni uko urwo ruganda rufite ibice byinshi aho twifuza kandi twumva tuzabigeraho rwazakoramo ifumbire.

Turashaka kureba uko byarenga gusukura bisanzwe tukajya muri gahunda y’ubukungu bwisubira, aho kugira ngo imyanda ibe ya yindi ijugunywa ijye kwanduza ahandi, ahubwo yaba ikintu cyabyazwamo undi musaruro”.

Umuyobozi w’Umushinga wo gusaranganya inyungu ziva mu cyogogo cy’ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Water Resources Management Program/ LVB IWRMP), Mukubwa Arsène, asobanura ko mu kubaka uruganda rutunganya imyanda, bizafasha ku baviduraga mu byobo bishobora gutera indwara.

Mukubwa Arsene Umuyobozi w’Umushinga wo gusaranganya inyungu ziva mu cyogogo cy’ikiyaga cya Victoria

Yagize ati: “Bityo kubera imiturire usanga uburyo dukoresha bwo gucukura ibyobo, mu miterere y’amazi agenda acengera mu butaka ugasanga niba uyameneye hano, hepfo mu kabande ni ho tuzajya kuvoma, ubundi ugasanga rero amazi abaye menshi ku misozi kubera ubucucike bw’abahatuye, hari ukuntu usanga ayo mazi imyanda irimo ashobora kuzahura n’amazi asanzwe abantu basanzwe bakoresha”.


Yongeyeho ati: “Iyo urebye imyanda iva muri Kigali nko mu mahoteli n’ahandi, aya makamyo avidura aho ajya kuyimena, ayimena n’ubundi mu cyobogifunguye, bivuze ko n’ubundi imvura iguye cyangwa bishobora kongera gutemba bikajya mu kabande aho usanga abana, abantu bahamesera, ugasanga byatera indwara”.

Urwo ruganda rutunganya imyanda ruherereye mu gace ka Masaka mu nkengero za Kigali ruzagira uruhare mu kwesa umuhigo u Rwanda rwihaye muri gahunda ya NST1 mu kubungabunga ibidukikije no kugira Umujyi usukuye kandi utoshye.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’imibereho y’ingo (2019-2020), Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugeza amazi meza ku baturarwanda 100% mu mwaka wa 2024. Kugeza ubu, amazi meza kuri bose ari ku gipimo cya 89.2%.

Umushinga uzarangira mu 2025. Biteganijwe ko Abanyarwanda 1.836685 bazungukira muri uyu mushinga mu 2035.

Gahunda yo gucunga umutungo w’amazi y’ikiyaga cya Victoria (LVB IWRMP) ishyirwa mu bikorwa mu bihugu bitanu ari byo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda, aho izatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni 42.3 z’Amayero.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 13, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE