Rubavu ni Akarere kera cyane kandi hose kuko gafite ubutaka bwiza bwera igihe cyose, ariko kakaba gafite igwingira ku gipimo cya 40,2% bitewe n’impamvu zirimo imyumvire, abaturage benshi, abahimukira no kubyara benshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangarije Imvaho Nshya ko kuba ako Karere kera cyane ndetse mu bihe byose, bidatuma ibijyanye n’imirire na byo binoze, kuko abana bagera kuri 40,2% bagaragaraho igwingira, ariko bikaba bidaterwa n’uko babigurisha bakicura.
Yagize ati: “Ni Akarere gato ugereranyije n’utundi Turere nubwo kera gafite ubuso bwa kilometero 388 gusa ariko abaturage ni 460,000 ubucucike kuri Kilometero kare ni abaturage1208. Utundi Turere ni 400, 500, 600 twebwe ni inshuro 2, 3 tukagira n’ikindi kibazo cy’abimukira baza muri aka Karere baturuka za Rutsiro, Ngororero, na Nyabihu.
Yongeyeho ati: “Ujye wumva ko nubwo yera ifite abaturage benshi kandi ko Congo ku bijyanye n’imirire ibyinshi babikura hano. Ibyinshi birambuka. Uko tubyeza ni ko bigenda, ugasanga hari ikibazo, igwingira turi kuri 40,2%; turi mu Turere 7 twa mbere tugwingiye.
Iyo ukoze imibare uti ko mweza, mufite isambaza, amafi, ibirayi, imboga: amashu, karoti n’ibindi, n’ikibazo cy’imyumvire kizamo, gusa uyu mubare 40,2% ni ikintu gikomeye uyu mubare cyane ntushobora kugeza mu cyerekezo 2050 iki kibazo kidakemutse byihuse n’ubwo bucucike kuri Kilometero kare”.
Byashimangiwe n’Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima mu rugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda, Rusanganwa Léon Pierre asobanura ko ari ikibazo cy’imyumvire, kuko nubwo beza bagurisha bakabona amadolari, ku buryo byagombye kubafasha kunoza imirire.
Ati: “Impamvu si uko tugurisha ibintu muri Congo (RDC), ahubwo hari imiterere y’imiryango [….] abafite imyumvire ko kujyana umwana ku ishuri ugasanga ari ikibazo,[….] hari abagomba gukomeza kwitabwaho. Ahubwo kugurisha ibintu hakurya ni byiza mu kugabanya igwingira kuko tugurishayo ibintu bakabona amadovize. Ni ikibazo cy’imyumvire”.
Kubyara benshi na byo ni imwe mu mpamvu zituma abana bagaragaraho igwingira, ariko Leta ikaba ishaka uburyo icyo kibazo cyakemuka hateganywa ubutaka bwo guhingaho n’ubwo guturwaho kimwe na gahunda y’amarerero.
Meya Kambogo yagize ati: “Kubyara, hano barabyara, abana 6, 7 ku muryango. Ni yo mpamvu ubu dushimira Leta yafashe umwanzuro wo gukemura ikibazo cy’imiturire, aho 46% by’ubutaka bwa Rubavu bugomba guhingwa, n’urimo ajye aho bagaragaje ho gutura, Ni inshingano zikomeye zigomba gushyirwa mu bikorwa no guhindura imyumvire ngo babyumve, naho ubundi twazagera mu myaka 10 iri imbere cyangwa nu 2035 ugasanga bwa butaka tujya tuvuga ntabwo”.
Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu, utuye muri Nyamyumba yavuze ko impamvu ituma hagaragara igwingira, biterwa nuko usanga abana baba basa nk’aho ababyeyi babasiga bakiruka mu byo gucuruza bashakisha amafaranga.
Yabagiriye inama yo kubanza gutekereza ku buzima bw’abana. Yanongeyeho ko ariko hanashyizweho irerero abana basigaramo, bikaba bitanga icyizere ko ikibazo cy’igwingira kizahinduka amateka. Ikindi kandi buhoro buhoro bagenda basobanukirwa icyiza cyo kubyara abo umuntu ashoboye kurera, bitabira gahunda yo kuringaniza urubyaro.





