Rutsiro: Abacukuza umucanga bamaze amezi 3 bahagaritswe bijejwe gukomorerwa

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 11, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Bamwe mu bacukuzi b’umucanga mu mugezi wa Bihongora  unyura mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, basabwe kwihutira kugaragaza ibisabwa kugira ngo ibikorwa byabo bikomorerwe bongere bakirigite ifaranga mu buryo butekanye kandi butangiza ibidukikije.

Aba bacukuzi b’umucanga bahagarikiwe ibikorwa byabo guhera mu kwezi k’Ukwakira 2022, basabwa kubanza kuzuza ibisabwa mbere yo kongera guhabwa ibyangombwa bibemerera gucukura umucanga mu buryo bwizewe kandi bwemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwabijeje ko uzajya agaragaza ko yujuje ibyo asabwa wese azajya ahita akomorerwa, kuri uyu wa Gatatu ubwo bwasuraga imwe muri site zicukurirwahago umucanga muri gahunda ako Karere katangije yiswe Tubegere Duce Ingando.

Muri iyi gahunda bisanzwe bimenyerewe ko ubuyobozi busura abaturage bakaganirizwa kuri gahunda zitandukanye, na bo bakagaragaza ibibazo bikibangamiye iterambere ryabo bigahabwa umurongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose, ubwo yegeraga aba bacukuzi bamaze amezi arenga atatu bahagarikiwe ibikorwa, yavuze ko kuba hari abatujuje ibisabwa n’abandi bakora mu kajagari bigira ingaruka zo kwangiza ibidukikije.

Yagize ati: “Twegereye abacukuzi b’umucanga muri gahunda yacu ya Tubegere Duce Ingando, twarebye uko ibikorwa bihagaze kuko bahawe bose amabaruwa yo guhagarika gucukura kugira ngo tubanze dusuzume uburyo bwiza butakwangiza ibidukikije ubucukuzi bwakorwamo.”

Yakomeje ashimangira ko mbere wasangaga bacukura mu kajagari, ndetse bigakurura amaikimbirane ashingiye ku kwamburana site bacukuramo. Ati: “Hari naho wasangaga bakora nta byangonbwa cyangwa byararangiye; bahawe amezi atatu gusa yo kuba bamaze kuzuza ibisabwa ubundi bagahabwa ibyangombwa, uzamara ayo mezi atarabyuzuza aho yakoreraga hazahabwa abandi ubwo bizaba bigaragaza ko ananiwe.”

Meya Murekatete yemeza ko muri iki gihe bihaye cyo gusuzuma ibikorwa by’ubucukuzi bafatanyije n’ibigo by’igihugu bifite aho bihuriye n’ubucukuzi, amazi ndetse no kurengera ibidukikije, biteze kubona  umusaruro ushimishije.

Umwe mu bacukuzi ufite Site y’umucanga muri Bihongora yagize ati: “Bimwe mu byatumye ubucukuzi bwacu buhagarara harimo kuba barasanze harimo ibibazo mu mbibi. Kubera kurengerana kwa bamwe na bamwe, wasangaga hari abahawe imbibi ariko bakiyongerera ubuso batahawe, mbese wasangaga hari abakora nk’abafite icyo bishingikirije.”

Uyu mucukuzi yemeza ko  uku kubahagarika kwabateye ibihombo bikabije cyane, ati: “Mu bucukuzi bisaba gushora imari, bamwe twagujije banki zamaze kudutakariza icyizere, imitungo yacu yenda kugurishwa twabuze ubwishyu, abana bacu ntabwo bari kwiga, imiryango yacu ibayeho nabi kuko kumara amezi ane yose udakora ni menshi. Abakozi ba nyakabyizi batakaje icyizere na bo barahangayitse turasaba ubuyobozi kudufasha abujuje ibisabwa bakaba bemerewe gukora.”

Mu mugezi wa Bihongora hari ibigo n’amakoperative arenga 30 acukura hakaba haragiye hagaragara amakimbirane ashingiye ku kurengerana mu mbibi, ariko biteganyijwe ko nyuma y’igenzura abasanzwe mu mirimo bakomorerwa mu gihe cya vuba nkuko byatangajwe n’ubuyobozi.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 11, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE