Abarundi 24 bafatiwe muri Uganda bagiye gushaka akazi mu nzira zitemewe

Abaturage 24 bakomoka mu Burundi bafungiwe muri Uganda nyuma yo gufatwa na Polisi ya Uganda ku wa 29 Ukuboza 2022, bamaze kwambuka umupaka banyuze mu nzira za Panya nk’uko byatagajwe n’Umuryango ONLCT Où est Ton Frère ukorera i Bujumbura kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Mutarama 2023.
Uyu muryango uharanira kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka uvuga ko bitangaje kumva ko hari Abarundi bafashwe bamaze kwambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe, mugihe Leta yabo yakoze ibishoboka byise mu gukuraho imbogamizi zose kubakeneye kujya mu mahanga, by’umwihariko abajya mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Perezida wa ONLCT Prime Mbarubukeye, yagize ati: “Biratangaje kandi biteye agahinda kumva ko mu gihe Leta y’u Burundi yakoze ibishoboka byose mu gushyiraho inzira zubahirije amategeko zirebana n’ubwimukira hakiri Abarundi banyura mu nzira zitubahirije amategeko bajya gushaka akazi mu mahanga.”
Iperereza ryimbitse ryagaragaje ko abo Barundi bafashe bisi ibageza mu bilometero 3 mbere y’uko bagera ku mupaka wa Mutukula batinya gufatwa n’Inzego z’umutekano hanyuma abashoferi ba bisi babarangira Umurundi usanzwe yambutsa abantu abacishije mu nzira za panya.
Uwo mugabo w’Umurundi wabakuye ku mupaka wa Uganda na Tanzania ni we wabahuje n’Umugandeukora tagisi abageza ahitwa Wakiso muri kampala.
Polisi ya Uganda yemeje ko avbo Barundi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Mpigi CPS mu gihe hakomeje gukorwaiperereza ryimbitse ku cyaba cyarabateye kuvogera ubutaka bw’iindi gihugu bangana gutyo.
Nabakka Claire, Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda, yagize ati: “Binyuze mu iperereza twabashije kumenya ko abo Barundi 24 baturutse mu ntara zitandukanye mu burundi baje gushaka akazi ka nyakabyizi muri Uganda. Bishyuye Amarundi 300,000 ku Kigo Iteka ndetse na Platinum bus yabakuye I Burundi ikabanyuza muri Tanzania. Igiciro cy’urugendo cyari icyo kubakura i Ngozi kugera i Kampala
Umuryango ONLCT Où est ton frère wasabye Leta y’u Burundi gukaza ingamba z’umuteano ku mupaka mu kugabanya umubare w’abambuka mu buryo butemewe barimo ababa bajyanywe gucuruzwa mu mahanga.
Uwo muryango kandi wanakomoje kuburyo abacuruza abantu bamenyereye gutaga ruswa ahantu hose banyuze ku buryo bisaba imbaraga zisumbuye kugira ngo urwo ruhererekane rw’ubucuruz rucibwe.
Ibigo byakira abkozi baturutse mu mahanga na byo birasabwa gutegura ubusabe bw’abakozi binyuze mu nzira zemewe, ndetse n’ibyo mu Burundi bisabwa kugabanya umutwaro w’ibyo bisaba kugira ngo abakozi batazajya bacika bajya kwishakira akazi mu mahanga.