U Rwanda rwakuye ku isoko imiti yongera igitsina cy’abagabo yavuye muri Tanzania

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) imwe mu miti ivugwaho kongera igitsina cy’abagabo yakuwe ku isoko nyuma yo kugaragaza ko itujuje ubuziranenge kandi igira ingaruka zikomeye ku bantu.

Iyo miti  ikomoka ku bimera itujuje ubuziranenge irimo uwitwa “Dawa ya Kupanua Uume” ukoreshwa mu kongera igitsina cy’umugabo, “Delay Spray for Men” na yo ivugwaho kongera ingano y’ igitsina cy’abagabo ndetse uwitwa “Ngetwa 3” ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi.

Rwwanda FDA yamenyesheje abatunganya imiti ikomoka ku bimera, abatumiza imiti ikomoka ku bimera, abaranguza imiti ikomoka ku bimera, abadandaza imiti ikomoka ku bimera, abakoresha imiti ikomoka ku bimera bose ko iyo miti yakuwe ku isoko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe.

Hashingiwe kandi ku mwabwiriza No. CDB/TRO/018 Rev 0 agenga ikurikiranwa ry’ubuziranenge bw’imiti iri ku isoko cyane cyane mu ngingo yayo ya 11 na 12, ndetse n’amabwiriza No. CBD/TRG/019 Rev I agenga gukura ku isoko ndetse no kwangiza ibitujuje ubuziranenge cyane cyane mu ngingo yayo ya 8.

Uretse kuba iyi miti yakorewe muri Tanzania itujuje ubuziranenge, byagaragaye ko  ishobora no kugira ingaruka ku bantu bayifashe, bityo ibikorwa bijyanye no kuyamamaza ndetse no kuyikwirakwizwa bigomba guhagarikwa.

Rwanda FDA irasaba abatunganya, abatumiza, abaranguza n’abadandaza iyo miti guhagarika kuyigurisha ndetse no gusubiza iyo basigaranye aho bayiguriye.

Abaranguza iyo miti  barasabwa kwakira imiti bazagarurirwa ndetse no gutanga raporo kuri Rwanda FDA mu minsi itanu y’akazi ikubiyemo ingano ya buri muti nyuma yo kwakira iyo bagaruriwe.

Rwanda FDA irasaba kandi abantu bose bakoresha imiti ikomoka ku bimera yavuzwe haruguru kandi yaguriwe muri Tanzania guhagarika kuyikoresha kuko byagira ingaruka mbi ku mubiri.

Iributsa abatuganya, abaranguza n’abadandaza imiti ikomoka ku bimera gusaba ibyangombwa muri Rwanda FDA ndetse no kwandikisha imiti yabo nk’uko amabwiriza abiteganya mbere yo kuyicuruza.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE