Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi Mahoro Jeanne d’Arc ukoresha amazina ‘KADET SKY’ yemera kandi akizerako umuntu ashobora guhinduka binyuze mu bihangano.
Kadet Sky ni umuhanzikazi uririmba akaba ari n’umwanditsi, ukorera ubuhanzi bwe muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bahanzi bakora ibihangano byigisha urukundo, icyizere n’ibyiringiro mu mibereho rusange ya muntu.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, uyu muhanzikazi yavuze akora indirimbo zisana imitima ya benshi kandi zigatanga icyizere cyo kubaho kuri benshi.
Ati : “Njye ndirimba ku rukundo, icyizere n’ibyiringiro mu mibanire y’abantu, n’ubuzima muri rusange, kuko iyo urukundo icyizere n’ibyiringiro,bibuze mu mibereho y’abantu Isi dutuyemo ntiyaba nziza nkuko buri wese abyifuza.”
Mu gutangira umuziki kwa KADET SKY avuga ko kimwe n’abandi bahanzi bose yatangiye umuziki kera ariko aza kugira imbogamizi zo kudahita amenyekana ahanini kuko aririmba mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Ubutumwa atanga mu bihangano bye ntibwumvikana kubera igihugu atuyemo ibintu atangaza ko bitamworoheye, akaba ariyo mpamvu yafashe iya mbere mu kugana itangazamakuru ryo ku ivuko ngo yimenyekanishe.
Kadet ati “Ntibiba byoroshe ariko sinacitse intege narakomeje kwandika indirimbo, ubu indirimbo yanjye iheruka nise ‘UMWAMI W’UMUTIMA’ ikaba yarasohotse iri ku mbuga zose wasangaho indirimo zirimo YouTube, spotify, aple music n’izindi mbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje avuga ko ubuhanzi bwe abukomora kuri Butera Knowles dore ko amufata nk’icyitegererezo ngo kuko Knowles ari umuhanzikazi wakoze byinshi byiza kandi mu gihe cyari kigoye gukora umuziki ku bakobwa kudacika intege kwe ni byo bituma amwemera kandi akamukunda cyane.
Undi muhanzi kuri KADET SKY abona yakora nkawe ni Umuhanzikazi wo mu Bugande uzwi nka Sheeba Karungi kuko nawe yaciye muri byinshi bigoye ariko ntiyigeze acika intege.
KADET SKY avuga ko yabyirutse akunda kuririmba bitewe na Mama we wari umukirisitu kandi akaba yarakundaga kuririmba cyane.
Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko impano yo kuririmba isanzwe mu muryango wabo kuko hari nyirarume witwa Bikorimana Andrew wahoze ari umuriribyi akaba ariwe akomoraho inganzo.
Kadet Sky yavuste mu 1994 kaba ari bucura mu muryango iwabo, ari naho yakuye akabyiniriro aho bakundaga kumwita Cadette, bituma yiyita Kadet Sky akoresha mu muziki avuga ko kuri we iri zina rimwibutsa ko ari intwari agomba gihatana bizamufasha kugera ku nzozi ze adacitse intege.

Wooow ndanezerewe cyane kubona kadet sky inkuru yiwe hano. Ni akomeze tumuri inyuma.