Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Camila Cabello yanyuzwe n’urugwiro n’ukwihangana kw’abantu yasanze mu Rwanda rwiyubatse ruhereye ku busa mu myaka ikabakaba 30 ishize, by’umwihariko n’urugendo bafashe rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rurimo ingagi zo mu misozi.
Yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umunezero yatewe no gusura ingagi za ‘silverback’ yise ibihanda by’agaciro (Noble Giants) muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, agace k’ubukerarugendo kamaze kubaka izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga kubera izo ngagi zamaze kumenyerana n’abantu bazisura bagasigira Igihugu amadovize.
Ku mbuga nkoranyambaga ze aho akurikirwa n’amamiliyoni y’abantu baherereye mu bice bitandukanye ku Isi, yatangaje amashusho n’amafoto yafashe ubwo yasuraga ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ayo mashusho n’amafoto yakwirakwiye cyane guhera ku wa Mbere, aho benshi banashimangiye ko uruzinduko rw’uyu muhanzikazi rushimangira impamvu CNN iherutse gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibyerekezo bihebuje ku Isi byo gusura muri uyu mwaka wa 2023.
Camilla Cabello yagize ati: “Sinigeze ndota ko umunsi umwe nzajya mu ishyamba nkabasha kwibonera n’amaso yanjye ingagi za silverback maze nkunama imbere yazo [mu kuziha icyubahiro].”
Yakomeje agaragaza ko atari yarigeze atekereza kugira ubunararibonye nk’ubwo bwo gusangira umwanya uhagije n’ibyo bihanda by’agaciro gakomeye, ashimira abantu bose bitangiye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kuzirikana ko ari byiza kuba inyamaswa n’abantu baturana mu mahoro.
Yifashishije Twitter, Instagram n’izindi mbuga, Camila yagize ati: “Nakunze aha hantu [mu Rwanda] n’abantu twagiye duhura na bo mu rugendo (ndashima inshuti yanjye Francois Bigirimana!!!”
Bigirimana avuga ni umwe mu bayobora bakanaherekeza ba mukerarugendo mu rugendo rwo gusura ingagi mu Birunga, akaba afite ubunararibonye buhambaye mu gusabana n’izo nyamaswa ndetse akaba azi ururimi rwazo n’ibisobanuro by’imyitwarire yazo.
Bigirimana yagiye agaragara muri filimi mbarankuru zitandukanye zivuga ku ngagi, akaba ari no mu baheruka kwita amazina abana b’ingagi bavutse mu mwaka wa 2020. Hari na ba mukerarugendo banditse ibigwi n’ubuhanga afite nyuma yo guhura na we akabatembereza aga gace k’ubukerarugendo.
Yavuze ko abantu nka Bigirimana ari bo bafashije kongera umubare w’ingagi zikava kuri 240 kuri ubu zikaba zimaze kurenga 1,000 aho buri mwaka hitwa amazina abana bashya b’ingagi babarirwa muri 20.
Ati: “Mu by’ukuri ndiyumva nk’umunyamahirwe wa mbere ku Isi kuba nabashije gusura aha hantu, hari abantu buntu n’inyamaswa bantu zizwi nk’ingagi.”
U Rwanda rwiteze kwakira ba mukerarugendo benshi muri uyu mwaka wa 2023, uteganyijwemo udushya dutandukanye mu rwego rw’amahoteli, ubukerarugendo no kwakira abantu.