Igiciro cy’inzoga n’inyama cyatumbagiye mu minsi mikuru

Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2022 n’itangira uwa 2023, habayeho ubwiyongere budasanzwe bw’abarya inyama z’inka n’amafi ndetse n’abanywa inzoga, bituma n’ibiciro byiyongera bidasanzwe nubwo kuba byarongerewe bitavugwaho rumwe.
Ubushakashatsi buto bwakozwe na The New Times bugaragaza ko mu Mujyi wa Kigali, ikilo cy’inyama cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 3,500 kigahita kigera ku 4,000 Frw, mu gihe ikilo cy’amafi cyavuye ku mafaranga 4,300 kikagera ku 5,000 Frw.
Umwe mu bakozi b’ibagiro rya Nyabugogo Gerard Mugire, yagize ati: “Iyi ni yo minsi mikuru ya mbere abantu bishimiye nyuma yo kuva mu cyorezo cya COVID-19. Ni yo mpamvu abantu bari bishimiye kwizihiza Iminsi mikuru.”
Yakomeje avuga ko inka babagiye mu Ibagiro rya Nyabugogo muri iyi minsi mikuru zavuye ku 150 mu mpera z’umwaka ushize zirenga 500 guhera ku italiki ya 23 Ukuboza 2022.
Ati: “Abarya inyama bariyongereye cyane bituma n’abacuruzi bongera igiciro cy’inyama. Zimwe muri busheri zahise zitumbagiza igiciro nubwo igiciro cyo kuzirangura kitahindutse kuko cyagumye ku mafaranga 3,200.”
Yasabye ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) gukora ubugenzuzi ku biciro by’inyama kuko nta mpamvu n’imwe yakabaye yaratumye ibiciro bitumbagira nk’uko byagenze.
Abakenera kurya amafi na bo bariyongereye nk’uko bishimangirwa na Cynthia Umutesi, umucungamutungo mu Iduka Fine Fish Ltd rirangurirwamo amafi mu isoko rya Kimironko, wemeza ko mu gihe mbere bagurishaga ibilo 800 by’ifu za tilapia ku munsi, muri iyi minsi mikuru byariyongereye bigera kuri toni eshatu.
Ibindi bicuruzwa byongereye ibiciro birimo amashaza yaguraga amafaranga y’u Rwanda 2,500 na 3,000 ku kilo avuye ku 1,500.
Bivugwa kandi ko ku Banyakigali ibinyobwa nka Heineken, ibinyobwa bidasembuye, Primusi, Mutzig, Turbo King na Legend byongereye ibiciro ku buryo budasubirwaho mu byumweru bibiri bishize.
Uwiragiye Beatrice ucururiza ibiyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, yagize ati: “Ikaziye ya byeri ya Primus irimo kurangurwa hagati y’amafaranga 10,000 na 10,500 Frw kuri depo, mu gihe iya Mutzig igeze ku 13,000 mbere yo kuyidandaza kuri detaye.”
Ikaziye ya Heineken na yo ngo igeze ku mafaranga 19,900 kuri depo, iya Turbo King ikaranguzwa 15,000 Frw na ho iya Legend irarangura 18,100 Frw nk’uko byemezwa na bamwe mu bakora ubucuruzi bw’Akabare hafi ya Sitade Amahoro.
Uwiragiye yakomeje agira ati: “Igiciro cy’ikaziye imwe mu bicuruzwa byose cyagiye cyiyongeraho amafaranga atari munsi ya 1,000.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko igiciro cy’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye cyiyongereye ku kigero cya 39.7 mu kwezi k’Ukwakira kwa 2022 ugereranyije n’ukwa 2021.
Mu bice by’imijyi, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye ku kigero cya 29.25 ku kwezi kwa Kanama k’uyu mwaka ugereranyije n’ukwa Kanama kwa 2022.