Abimukira 45,756 binjiye muri UK mu nzira zitemewe muri 2022

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 2, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abimukira n’abasaba ubuhungiro bagera ku 45,756 ni bo babaruwe muri uyu mwaka wa 2022 ko binjiye mu Bwami bw’u Bwongereza (UK) banyuze mu nzira zitemewe zirimo iy’amazi y’ahitwa Channel ndetse n’iy’abambutswa n’amakamyo.

Ikinyamakuru Sky News gitangaza ko iyo mibare yiyongereye ku kigero kiri hejuru ya 60% ugereranyije n’abasaga 28,400 binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu mwaka wa 2021.

Muri uyu mwaka ushize, Guverinoma y’u Bwongereza ntiyahwemye gutangaza iby’ingamba zikakaye ziteganyirijwe ikibazo cy’abimukira binjira mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko zishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Muri izo ngamba harimo no kohereza mu Rwanda by’agateganyo abageze mu Bwongereza, kugira ngo impamvu zibatera gusaba ubwimukira zibanze gusuzumwa mbere yo kwemererwa kwinjira muri icyo Gihugu.

Leta y’u Rwanda imaze igihe kirenga umwaka yiteguye kwakira abo bimukira, cyane ko ari cyo gisubizo kiza imbere cyihuse mu guhangana n’uruhererekane rw’ubucuruzi bw’abantu no kunyunyuza imitsi y’abimukira basabwa kwishyura ibyabo kugira ngo bambutswe amazi y’ahitwa Channel mu bwato buto.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri UK Sue-Ellen Cassiana “Suella” Braverman, aherutse gutangaza ko yifuza kubona inzozi zo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro zibaye impamo.

Yabitangaje nyuma y’aho Urukiko Rukuru rwa UK rwemeje ko iyo gahunda ishingiye ku masezerano icyo gihugu cyasinyanye n’u Rwanda yubahirije amategeko nubwo yamaze igihe idindijwe n’impamvu zishingiye ku mategeko zazamuwe n’amwe mu matsinda akomeje ubukangurambaga bwo kuyirwanya.

Guhagarika urujya n’uruza rw’ubwato butoya bukunze kurohama mu mazi ya Channel bugateza imfu za hato na hato, ni yo ntego nyamukuru yakomeje kuranga Guverinoma ya UK no mu gihe cya Minisitiri w’Intebe BorisJohnson ndetse n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Priti Patel.

Kuva u Rwanda rwasinyana amasezerano n’u Bwongereza muri Mata uyu mwaka, ni na bwo habonetse umubare munini w’abimukira barushijeho kwisuka ku butaka bw’u Bwongereza aho bageze ku 40,460.

Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yijeje ko muri uyu mwaka wa 2023, abazajya bafatwa binjiye muri UK banyuze mu nzira zitemewe batazemererwa kuhaguma.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 2, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE