Ubunani bwizihizwa mu buryo butandukanye hirya no hino ku Isi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 1, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Umunsi Mukuru w’Ubunani wizihizwa ku italiki ya 1 Mutarama itangira umwaka mushya, bigakorwa mu buryo butandukanye hirya no hino ku Isi ahanini bishingiye ku muco usanzwe uranga ibyo bihugu.

Ibihugu n’imijyi bikaba bifite uko byizihiza umwaka mushya, bimwe bikaba bitangira kuri 31 Ukuboza, ibindi mu ijoro rishyira iya mbere Mutarama.

Hari ibihugu saa sita z’ijoro abaturage bagezwaho ubutumwa n’Umukuru w’Igihugu ribifuriza umwaka mushya. Ni umunsi abantu baba bishimiye ko batangiye umwaka mushya ndetse usanga saa sita z’ijoro haraswa ibishashi mu kirere mu rwego rwo gutangira umwaka mushya kimwe naho batangira kuwitegura neza ku italiki ya 31 Ukuboza.

Mu Bufaransa, uyu munsi wizihizwa haturitswa fireworks hafi y’umuturirwa Eiffel tower, hakaba ibirori bigera ku itariki ya 6 Mutarama. Abafaransa umunsi ubanziriza ubunani bawita la Saint-Sylvestre aho bategura ifunguro ridasanzwe bita “Réveillon de la Saint-Sylvestre” bigaherekezwa no kunywa shampanye na divayi bituruka mu gace ka Shampanye mu Bufaransa.

Muri Canada, ubunani bwizihizwa umugi ku wundi, bakaba bizihiza cyane umunsi wa nyuma w’ukwezi k’Ukuboza, itariki ya 31 y’uku kwezi aba ari konji mu gihugu. Mu mujyi wa Quebec abantu batangira kunywa ku munsi ubanziriza ubunani, bakageza ku itariki ya mbere Mutarama nyir’izina.

Hong Kong naho uyu munsi uba ushyushye cyane. Abantu bahurira ahitwa Tsim Sha Tsui kuwizihiza aho ikirere cyose kiba kibona kubera fireworks. Ahandi muri iki gihugu ibirori biba bishyushye ni Tsuen Wan, Sha Tin, Mong Kok na Kwun Tong.

Mu Bubiligi,  ubunani bwizihirizwa mu migi minini yose igize iki gihugu ku itariki ya mbere Mutarama, naho ibirori bikaba bijyana na fireworks ziraswa mu kirere.

Muri Australia ho batangira kwizihiza ubunani bahereye ku itariki ya 31 Ukuboza mu migi ikomeye. Mu mujyi wa Brisbane abantu baba barenga ibihumbi mirongo itanu bateranira ku mugezi wa Brisbane bareba uko fireworks ziboneka mu kirere mu Mujyi wa Southbank. Muri Australia imigi yizihirizwamo ubunani cyane ni Sydney na Melbourne.

Mu Bushinwa, n’ubwo bagira karindari yihariye, ntibibuza ko mu duce tumwe bizihiza iya mbere Mutarama nk’itangira ry’umwaka mushya. By’umwihariko mu mujyi wa Beijing biba ari ibirori bishyushye.

Muri Danemark, abaturage baho ku mwaka mushya bakora nk’Abanyamerika. Ibiryo ku mugoroba biba bidasanzwe, abantu bakabikurikizaho champagne. Aha ho amasahane ashaje arajugunywa, ngo agaterwa ku nzugi z’abaturanyi. Ibi ngo bisa n’umuco. Uko uba ufite amasahane menshi ashaje byerekana ko uba ufite inshuti nyinshi. Abantu benshi bahurira ahitwa Rådhuspladsen kugira ngo basangire, byose bigaherekezwa na parade y’ingabo ziba zambaye imyenda y’umutuku, ikundwa n’abantu benshi.

Muri Guatemala naho ni hamwe mu ho bizihiza ubunani cyane. Muri iki gihugu naho bahera ku itariki ya 31 Ukuboza. Mu mujyi wa Antigua, abantu barahura kuri 31 Ukuboza maze bakizihiza uyu munsi bita “del del Año”. Ibi birori biba biyobowe n’umuyobozi w’Umugi. Banki zose zirafunga kuri uyu munsi, kimwe n’inzu z’ubucuruzi zose. Abaturage b’iki gihugu baba bambaye imyenda mishya.

Muri Repubulika ya Czech uyu munsi bawita Silvestr. Aha ho batangira kuwizihiza saa sita z’ijoro umunsi utangiye, abantu bakanywa, bagasangira n’inshuti mu tubari, mu mihanda n’ahandi. Mu migi ikomeye, cyane cyane mu mujyi wa Prague, iyo umusi ugitangira saa sita z’ijoro zuzuye habaho guherezanya ibirahure ku basangira, kuri televiziyo hagatangira indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida w’icyo gihugu akavuga ijambo ryo kwifuriza abaturage umwaka mushya.

Muri Amerika y’Amajyepfo, bagira ibikorwa byinshi binyuranye bakora ku italiki ya mbere Mutarama. Ukwezi kwa mbere kose kurangira kugikorwamo ibirori kuko gufatwa nk’ikimenyetso cy’umwaka mushya. Uyu munsi w’itariki ya mbere Mutarama ku bakiristu ufatwa nk’igenywa rya Yesu/Yezu Kristu (Circumcision of Christ) kuko uba ari umunsi wa munani nyuma y’ivuka rye, ari nabwo ngo yahawe izina rya Yesu/Yezu (Luka 2:21).

Muri Brazil, umunsi w’Ubunani witwa mu giporutigali Ano Novo, ukaba ari umunsi uba ukomeye cyane kuko unatangira impeshyi muri iki gihugu. Ku nkombe z’umugezi Copacabana (Praia de Copacabana) ni ho hafatwa nk’ikicaro cya fireworks bavuga ko ziba zimurikira isi ku munsi nk’uyu w’ubunani.

Mu muco w’Abanyaburazili ku bunani basangira n’imiryango n’inshuti, muri resitora cyangwa se mu tubari, kandi icyo gihe inzoga ziranyobwa cyane. Mu mujyi wa São Paulo ibirori biba bikomeye, ariko cyane cyane ahitwa Fortaleza.

Mu Budage ho italiki ya 31 Ukuboza yitwa Silvester kuko iba ari umunsi mukuru wa mutagatifu Sylvester. Kuva mu 1972, televiziyo zose zo mu Budage ku munsi urangiza umwaka zishyiraho ijambo rigufi riri mu Cyongereza ryafashwe na Televiziyo ya “West German” mu 1963 ryiswe “Dinner for One”. I Berlin ni ho habera ibirori bikomeye mu Burayi hose ku italiki ya 31 Ukuboza, bikaba byitabirwa n’abantu barenga miliyoni. Iki gihugu cy’u Budage ni cyo abagituye bakoresha amafaranga menshi cyane ku isi ku munsi wo kurangiza umwaka.

Mu mijyi ikomeye, italiki ya mbere Mutarama yizihizwa mu buryo bunyuranye. Usibye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ibintu biba bishyushye ku buryo bukabije, i London mu Bwongereza ho bisa n’aho ari umuhango utangizwa na fireworks ku mugezi wa Thames, ndetse bigakurikirwa na parade y’igisirikare ku italiki ya mbere.

Ibihugu byose bikaba bifite uko byizihiza umwaka mushya, bimwe bikaba bitangira kuri 31 Ukuboza, ibindi mu ijoro rishyira iya mbere Mutarama. Ikizwi ni uko uyu munsi ubu wizihizwa ku Isi yose ndetse no mu bihugu bigira za kalindari zihariye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 1, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE