Rumwe mu rubyiruko ntirusobanukiwe gukoresha agakingirizo

Kuba urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rwugarijwe na Virusi itera Sida bamwe muri bo bavuga ko usanga harimo abatazi gukoresha agakingirizo kubera isoni akenshi zishingiye ku muco na kirazira, bakaba bagira isoni zo kukagura ndetse hakaba harimo n’abatazi kugakoresha.
Umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye, Safari Dauda yatangarije Imvaho Nshya ko koko hari urubyiruko rushobora kwandura agakoko gatera Sida bitewe no kutikingira ntibakoreshe agakingirizo.
Yagize ati: “Bamwe muri twe ibyo gukoresha agakingirizo ntibabikozwa kubera isoni no gutinya ko bagenzi babo bababona. Njye inama natanga ni uko urubyiruko bagenzi banjye bakwifata ariko byaba byanze bagakoresha agakingirizo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick avuga ko gahunda ari ugukomeza kwigisha, abantu bagakangurirwa kwipimisha kandi usanze yanduye agatangira imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida.
Ati: “Gahunda ni ugukomeza kwigisha, turakangurira abantu kwirinda ariko kandi bakanamenya uko bahagaze muri ya gahunda yo kwirinda niba ntaranduye cyangwa se gufata imiti neza niba nsanze naranduye”.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu 2020 bwagaragaje ko urubyiruko ari bo bakunze kwibasirwa, bigaterwa no kuba bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ubundi bushakashatsi kuri SIDA mu Rwanda, ‘RPHIA’ (Rwanda Population based HIV Impact Assessment) bwo bwagaragaje ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24 abanduye ari 1,2%, abasore bo ari 0,5%, mu gihe abagore bari hagati y’imyaka 25 na 29 bari 3,4%, naho abagabo bari ku kigero cya 1,3%.
Umujyanama w’urubyiruko mu Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Huye giherereye mu Murenge wa Ngoma gifasha urubyiruko ku birebana n’ubuzima bw’imyorokere, kikanatanga serivisi zo kwirinda Sida harimo kwipimisha, gutanga inama kuri SIDA ndetse rukahigira n’imyuga, Kayirebwa Lydie yatangarije Imvaho Nshya ko hari ababagana bavuga ko batazi gukoresha agakingirizo.
Yagize ati: “Abenshi usanga aje akakwihererana akavuga ati’ Uzi ko ntazi kwambara agakingirizo? […..]Ndakumva gusa sindanakabona gafunguye. Icyo dukora rero ni ukubigisha uko bagakoresha…. Tukamusobanurira neza akabyumva.”
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, utarashatse ko amazina ye atangazwa we yatangarije Imvaho Nshya ko muri rusange ku rubyiruko biba biteye isoni kugura agakingirizo, akaba ari imwe mu mpamvu ituma urubyiruko ari rwo rwandura VIH/ SIDA kurusha ibindi byiciro.
Yagize ati: “Njye nk’umukobwa biragoye ko najya kugura agakingirizo, kuko byantera isoni. Ikindi ni uko hari igihe uhura n’umuhungu utari witeze ko mukorana imibonano mpuzabitsina kandi ari wowe wijyanyeyo, iyo atagakoresheje nabwo ugira isoni zo kumubwira ngo agakoreshe”.
Yongeyeho ko hakongerwa ubukangurambaga cyane cyane binyuze muri za club anti-Sida mu bigo by’amashuri.
Umunyeshuri urangije kaminuza yatangarije Imvaho Nshya ko muri kaminuza bakoresha udukingirizo cyane, ariko ko haba harimo bake batazi kugakoresha.
Umubyeyi w’imyaka 40 ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ku bujyanye no gukoresha agakingirizo, avuga ko muri rusange abantu bagakoresha, ariko hari n’abatazi kugakoresha.
Yagize ati: “Kuba naranduye ni uko nakoze uburaya nkiri muto ku myaka 14, kandi nkaba nari ntarasobanukirwa neza ko VIH/SIDA idapimishwa ijisho, nabonaga uwo tugiye kugirana imibonano ari umunyabiugango.n Ikindi kandi kudakoresha agakingirizo byaterwaga n’icyo ndibukuremo cyane ko hari umukiliya wagusabaga gukoresha agakingirzo akakwishyura make, akanaguhitishamo kutagakoresha akakwishyura menshi, ibyo na byo biri mu bituma abantu bandura VIH/ SIDA”.
Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu 2022 yagarukaga ku rubyiruko, yagiraga iti: ‘Rubyiruko tube ku isonga mu guhangana na SIDA’.
Ku rwego rw’Igihugu mu 2019, imibare yagaragaza uko virusi itera SIDA ihagaze, ni uko abayanduye bari 3% by’abaturage bose, aho mu bagore ubwandu bwari kuri 3,7%, abagabo bo bwari 2%, naho ubwandu bushya bukaba bwiganje mu rubyiruko kurusha ibindi byiciro.

