Martin Ngoga asimbuwe n’Umurundi mu kuyobora EALA

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 Ukuboza, Ntakirutimana Joseph ukomoka mu Burundi watorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), asimbuye Umunyarwanda Martin Ngoga usoje manda y’imyaka 5.

Ni amatora u Burundi bwari buhanganyemo na Sudani y’Epfo yari yatanze abakandida babiri b’abagore ari bo Anne Itto na Gai Deng, ahashakwaga uwicara ku ntebe ya Perezida wa EALA nyuma y’aho Martin Ngoga asoreje manda ye taliki ya 17 Ukuboza 2022.

Mu mwaka wa 2017, u Burundi ni bwo bwari buhanganye n’u Rwanda kuri uwo mwanya aho Martin Ngoga byarangiye ari we ubaye Perezida w’iyo Nteko Ishinga Amategeko nyuma yo guhigika Umurundikazi Leontine Nzeyimana bahatanaga.

Icyo gihe u Burundi bwatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) buvuga ko amatora atakozwe mu mucyo kuko hari bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Burundi na Tanzania banze gutora.

Nyuma yo gutsindwa, u Burundi ni bwo bwari bwiteguye guhita busimbura intumwa y’u Rwanda kuri uwo mwanya ariko Sudani y’Epfo yaje nk’undi Munyamuryango wifuza kuyobora uyu muryango yemezwa hashingiwe ku mabwiriza ngengamikorere akubiye mu masezerano ashyiraho EAC.

Ingingo ya 53 (1) y’ayo masezerano ivuga ko Umuyobozi wa EALA atorwa hashingiwe ku buryo bwumvikana kandi bwumvikanyweho n’abanyamuryango bose agakora mu gihe cy’imyaka itanu.” Ayo masezerano ariko ntateganya uburyo ibihugu bizajya bisimburana kuri uwo mwanya.

Ibwiriza rya 7 (9) (d) mu mabwiriza ngengamikorere ya EALA, riteganya ko umunyamuryango adashobora gutorerwa kuba Perezida mu gihe adashyigikiwe n’amajwi angana nibura na bibiri bya gatatu by’abanyamuryanyo bose, ndetse iyo ibyo bidakunze hongera kuba amatora ahuza babiri bagize amajwi ya mbere.

Ibwiriza rya 7 (5) ryo rivuga ko amatora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko  akorwa mu majwi atangwa mu ibanga. Mu gihe kuri ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye Umunyamuryango wemewe wa EAC, biteganyijwe ko Abadepite bagize EALA bazava kuri 54 bakagera kuri 63.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE