Malawi: UNHCR yamaganye igitero cya gerenade cyagabwe n’Umunyarwanda

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umutoni John Peter w’imyaka 42, yitezweho kwitaba urukiko nyuma y’aho bikekwa ko ari we waturikirije igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu Isoko Rikuru ry’Inkambi ya Dzaleka muri Malawi, ku mugoroba wo ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Iyo gerenade ivugwaho gukomeretsa abantu batanu kuri ubu bakaba barimo kuvurirwa mu Bitaro by’Akarere bya Dowa nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Malawi Gladson M’bumpha.

Gladson M’bumpha yavuze ko mu bakomeretse harimo Umuyobozi w’Abarundi babarizwa muri iyo nkambi Butoyi Fedeli na mugenzi we Bruno Ndayishimye, bose bakaba barakomeretse bikomeye.

Mu buhamya batanze, bagaragarije Polisi ko ibyo bibuka ari uko babonye umuntu urimo kwatsa ikibiriti mbere yo kubajugunyira gerenade.

Gladson M’bumpha ati: “Nyuma y’aho, Fideli yaguye hasi arimo arava amaraso menshi ahita yihutishirizwa ku Kigo Nderabuzima cya Dzaleka, ari na ho yahise ahabwa taransiferi yo ku Bitaro by’Akarere bya Dowa kuko yari afite ibisebe byinshi ku maguru ye yombi. Ndayishimiye na we yakomeretse ku maguru no mu mugongo.”

Abandi batatu bakomeretse barimo umwana w’imyaka 11 ugaragaza ibikomere ku bice bitandukanye by’umubiri we, na bo bakaba barageze ku Bitaro by’Akarere ka Dowa.

Hagati aho, Polisi ya Malawi ivuga ko yamaze guta muri yombi Umutoni ukekwaho kujugunya icyo gisasu kuri abo baturage b’impunzi nkawe. Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera igihe Polisi izaba imaze guora iperereza ry’ibanze, akabazwa byinshi kuri ibyo birego byatejeakaga gakomeye.  

Bivugwa ko iki gikorwa cy’iterabwoba ari cyo cya mbere gikorewe muri iyi nkambi icumbikiye abahungiye muri Malawi baturutse mu bihugu bitandukanye biganjemo abo mu Burundi no mu Rwanda, bityo kikaba cyateje ihungabana n’ubwoba mu mpunzi.

Uwitwa Assana Abdullah na we wahungiye muri Malawi aturutse mu Burundi, yagize ati: “Mu ijoro ryakeye sinaryamye, n’uyu munsi ndaguma mu nzu. Sinshobora no kujya mu isoko. Iki gikorwa cyazanye urwikwekwe mu nkambi, abayobozi bashobora no guhitamo kutwirukana twese kubera umuntu umwe cyangwa bibiri.”

Abayobozi muri Guverinoma ya Malawi n’ab’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bamaganye icyo gitero cy’iterabwoba.

Kenyi Emmanuel Lukajo ukuriye ikusanyamakuru muri UNHCR, yasabye guverinoma gukora iperereza byihuse, ati: “Turasaba Guverinoma kwihutira gukora iperereza byihuse kandi ko abagize uruhare bose babiryozwa. Twifatanyije n’abakomerekejwe n’icyo gitero cy’ubwihebe ndetse n’imiryango yabo. Turimo gukurikirana uko ubuzima bwabo bumeze kandi tukabaha n’inkunga yose bakeneye.”

Inkambi ya Dzaleka yateguriwe kwakira impunzi 12,000 ariko byarangiye yakiriye abasaga 50,000 biganjemo abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abandi basigaye ni abavuye mu Burundi, Ethiopia, mu Rwanda no muri Somalia.

Lukajo yavuze ko kuba iyi nkambi igaragaramo ubucucike bukabije bishobora kuba ari bimwe mu byoroheje kugaba icyo gitero ndetse kikagira n’ingaruka zikomeye nk’izo cyagize.

Ati: “Biteye ubwoba kubona igitero nk’iki kiba muri Dzaleka. Ariko nanone duhangayikishijwe n’ubucucike muri iyi nkambi kuko bushobora kuba bugora inzego z’umutekano gucunga umutekano no gukora akazi kazi uko bikwiye.”

Gusa kuri ubu hakomeje gahunda yo kureba uko hakongera kubakwa inkambi ya Luwani mu rwego rwo kugabanya umuvundo mu nkambi ya Dzeleka, ariko UNCHR ivuga ko itarimo kubona inkunga zihagije kugira ngo ibyo bikorwa bigerweho.

Hagati aho guhera ku wa Gatatu UNHCR yari yabaye ihagaritse ibikorwa byayo byose mu Nkambi ya Dzeleka kugeza igihe umutekano uzaba umaze kwizerwa, mu gihe na Polisi ya Malawi ikomeje gukaza amarondo mu guhumuriza abaturage bacumbikiwe muri iyo nkambi.

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE