Ngororero: Hararebwa uburyo akazi kanozwa umuturage akajya ku isonga

Mu Karere ka Ngororero harabera umwiherero w’iminsi itatu uhuje inzego zitandukanye hagamijwe kuganira ku buryo harushaho gutangwa serivisi nziza, umuturage akaza ku isonga.
Mu mwiherero wa DJAF, ku munsi wawo wa kabiri waranzwe no kugaragaza ibyavuye mu matsinda; iry’ubukungu, imiyoborere myiza n’iry’imibereho myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe ahereye ku byavuye mu matsinda, yagaragaje icyakorwa.
Mu bukungu yatanze igitekerezo ko muri buri Kagari hashyirwamo umurima ntangarugero hakoreshejwe ishwagara hakagaragara itandukanyirizo n’aho itakoreshejwe, kuko usanga abaturage batarasobanukirwa neza ibyiza byo gukoresha ishwagara.
Abari mu mwiherero basanga muri buri Mudugudu hagomba kubaho club ishinzwe kurwanya isuri. Gukora inyigo ku buryo mu Karere haboneka uruganda rw’ishwagara yo kugabanya ubusharire mu butaka.
Mu miyoborere myiza naho hagaragajwe ibyo Akarere kaba gashyizemo imbaraga, kugira ngo umuturage ahabwe serivisi nziza mu gihe Akarere kakirimo gukorera mu nyubako nto.
Yagize ati: “Ni ugushaka inyandiko zigaragaza serivisi n’uburyo zitangwa, gushyiraho aho kwakirira abagana Akarere igihe ibiro byagutse bitarubakwa.”
Itsinda ry’imiyoborere myiza kandi ryasanze hagomba gushyirwano ibyapa (banners), inyandiko zitwarika (depliants) n’inyerekanamashusho (screens) … zihitisha buri kanya amakuru ku mitangire ya serivisi umuturage akeneye.
Ikindi ni uko hanashyirwaho icyumweru cyahariwe kumenyekanisha serivisi zitangirwa mu Karere hakirindwa kubwira nabi abaje gushaka serivi n’ibindi.
Mu itsinda ry’imibereho myiza basanze gahunda y’igi rimwe ku mwana buri munsi yashyirwamo ingufu.
Umuyobozi w’Akarere, umuyobozi wa JADF, Inama Njyanama, n’abandi bari mu mwiherero bose bavuga rumwe ku byakorwa kugira ngo ibibazo byagaragajwe bibonerwe ibisubizo. Bakaba biyemeje ko igisigaye ari ibikorwa bifatika.
Bati: “Twese tugomba guharanira isura nziza u Rwanda rufite mu mahanga tuyimakaza mu Karere kacu”.





