EAP yashyize igorora abahanzi Nyarwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Sosiyete ikora ikanategura ibitaramo EAP (East African Promoters) yakoze ivugurura mu bitaramo bitangira umwaka, aho bizajya biririmbwamo n’abahanzi Nyarwanda gusa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu mugoroba wo ku wa 14 Ukuboza 2022,  Mushyoma Joseph ‘Boubou’ umuyobozi wa EAP yavuze ko kubera iterambere rya muzika nyarwanda, yahisemo kujya akoresha abahanzi nyarwanda mu rwego rwo kubongerera ubushobozi no kurushaho guteza imbere umuziki nyarwanda.

Ati “Twajyaga dutegura igitaramo ‘East African Party’ bitangira buri mwaka, twatumiraga abahanzi bo hanze bigatuma Abanyarwanda badahabwa umwanya uhagije, twahisemo guhindura imikorere nyuma yuko abahanzi bacu bazamuye urwego ndetse n’ubushobozi twahisemo kujya dukoresha Abanyarwanda gusa.”

Boubou yakomeje avuga ko ku bahanzi bo hanze, bazagira igihe cyabo ariko muri ibi bitaramo bitangira umwaka bizajya byitabirwa n’abahanzi nyarwanda bazajya baba bagezweho.

Yongeyo ko umuziki nyarwanda umaze kuzamura urwego, nk’umuntu umaze imyaka 14 awuteza imbere binyuze mu bitaramo bitandukanye yagiye ategura, yahisemo gukoresha abahanzi nyarwanda akabongerera ubushobozi no kurushaho kubateza imbere.

EAP ni yo ikora ikanategura ibitaramo imaze imyaka 14, itanga umusanzu mu muziki nyarwanda, bimwe mu bitaramo birimo Primus Guma Guma,  Iwacu Muzika Festival, Kigali Fiesta ndetse na East African Party.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE