Kicukiro: Bisi itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 13 Ukuboza, abantu babiri ni bo bamaze kwemezwa ko baguye mu mpanuka n’abandi benshi barakomereka, ubwo bisi yari itwaye abagenzi yaburaga feri ku gasozi kamanuka ku Kicukiro Centre mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda SSP Rene Irere, yabwiye itangazamakuru ko Polisi ikirimo gukusanya amakuru arambuye kuri iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 50.

Yavuze ko kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bahise bahasiga ubuzima ari babiri mu gihe abandi benshi bakomeretse bagahita banihutishirizwa kwa muganga.

Yavuze kandi ko umumotari n’umugenzi yari atwaye ari bo bahise bahasiga ubuzima kuko batabashije kugezwa kwa muganga bagihumeka .

Ababonye iyo mpanuka iba bavuze ko yabaye ubwo bisi itwara abagenzi y’Isosiyete ya Royal yaburaga feri ubwo yamanukaga yerekeza muri Kicukiro Centre, ikagonga ibinyabiziga byose yahuye na byo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE