Abanyekongo bahungiye mu Rwanda barambiwe ubuhunzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3

Abanyekongo bahungiye mu Rwanda harimo n’abamaze imyaka irenga 25 bari mu buhungiro, baravuga ko barambiwe kubunza akarago ariko bakanamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa benewabo basize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje kwicwa urusorongo.

Ubuhunzi ni imwe mu ngaruka z’amakimbirane adasiba mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho igihugu kimwe kiva mu ntambara gisimburwa n’ikindi mu kinyejana gishize.

Mu myaka myinshi yashize, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari kimwe mu bihugu byabaye ubuhungiro bwa hafi bw’Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye.

Amateka agaragaza ko kuva kera na kare Abanyarwanda bagiye bahungira muri icyo gihugu n’ibindi by’abaturanyi, ariko ibyagaragaye cyane ni kwisubira mu 1994 ubwo bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo na bo bahugiye muri icyo gihugu.

Nyuma y’imyaka mike mu Rwanda hahagaritswe Jenoside, Abanyekongo biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi  na bo batangiye guhigwa kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yakomeje gukwizwa muri icyo gihugu n’umutwe wa FDLR wageze aho ugakorana na Leta ya RDC.

Abahungiye mu Rwanda muri iyi myaka ishize, guhera ku wa Mbere taliki ya 12 Ukuboza batangiye kwigaragambya bahereye mu Nkambi ya Kigeme yo muri Nyamagabe, bamagana Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kurebera ubwicanyi burimo gukorerwa mu gihugu cyabo.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 13 na bwo Abanyekongo bacumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe na bo bazindukiye mu myigaragambyo.

Kimwe n’impunzi z’i Kigeme, abacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama na bo  ibyapa byanditseho ubutumwa bugenewe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buri gukorana n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro muri ubu bwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu butumwa bwatanzwe n’izi mpunzi, mu majwi aranguruye, zagize ziti “Twamaganye ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa imiryango yacu y’Abatutsi yasigaye muri Congo.”

Abandi bati: “Turambiwe ubuhungiro, turashaka amahoro no gutaha.”

Ibindi byapa byanditseho amagambo agira ati: “Twamaganye Jenoside iri gukorerwa Abatutsi ikozwe na Leta (FARDC) ifatanyije n’imitwe FDLR, NYATURA, PORECO, APCLS na Mai-Mai.”

Hari n’ibyanditsweho ubutumwa bugira buti: “Turambiwe kuba Impunzi, birahagije kuba mu nkambi z’impunzi mu gihe kirenga imyaka 26.” Biteganyijwe ko iyi myigaragambo ishobora gukomereza no mu zindi nkambi z’Abanyekongo bari mu Rwanda zirimo iya Mugombwa yo mu Karere ka Gisagara.

Bamwe mu bigaragambya bavuganye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda n’iryo ku rwego mpuzamahanga, bagaragaza ko nubwo bifuza gusubira mu gihugu cyabo, babangamiwe n’imitwe yifatanyije n’ingabo za Leta mu kubarwanya.

Uwitwa Solange yagize ati: “Turigaragambya twamagana ubwicanyi n’iyicarubozo bikorerwa abacu bagituye muri RDC. Njye sinshobora gusubirayo kubera imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, FARDC, Nyatura na Mai-Mai itadushaka.”

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye Abanyekongo bahungiyemo mu bihe bitandukanye barenga 75,000, aho umubare munini wabo wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2012.

Abenshi muri bo bavuga ko kuba bamaze imyaka 10 mu buhungiro kandi bafite iwabo bikomeje kubadindiza, ahazaza habo hakaba hagerwa ku mashyi.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE