Abaturage b’Umurenge wa Kicukiro bahigiye kwegukana imodoka ya miliyoni 20 Frw

Nyuma y’aho Umujyi wa Kigali utangirije amarushanwa ajyane n’isuku n’isukura ndetse no kurwanya igwingira mu bana, abaturage bo mu murenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro bahigiye kwegukana igihembo cy’imodoka y’agaciro ka miliyoni 20.
Umusinga Aline utuye mu Kagari ka Ngoma yabwiye Imvaho Nshya ko biyemeje gukora isuku no kugira uruhare mu kurwanya igwingira mu rwego rwo guhatanira ibihembo.
Yagize ati: “Uruhare rwanjye mu kugira ngo umurenge wacu uzaze ku isonga nuko isuku igomba guhera iwanjye ndetse umwana wanjye na we nkamugaburira igi nibura mu minsi ibiri.
Ibyo nibihera iwanjye ndetse no mu baturanyi bacu bizatuma umurenge wose dushobora gukorera hamwe bityo igihembo kizatahe mu murenge wa Kicukiro”.
Ntabara Jean Pierre na we utuye mu Murenge wa Kicukiro, ahamya ko nta wundi murenge ubahiga mu guteza imbere ibikorwa by’isuku n’isukura.
Akomeza asaba bagenzi be gushyira imbere isuku bakirinda kujugunya ibyo babonye byose ahatarabugenewe.
Ahamya ko iwe afite uburyo bwo gutandukanya imyanda ibora n’itabora mu rwego rwo kwirinda indwara zaterwa no kugira isuku nke.
Mu cyumweru gishize, bamwe mu baturage bafatanije n’abanyeshuri bakoze igikorwa cy’isuku n’isukura ndetse no kurwanya igwingira mu bana.
Hakozwe isuku ahantu hatandukanye, aho bakoze urugendo bumvikanisha ubutumwa bw’isuku n’isukura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydaya, avuga ko ibikorwa by’isuku n’isukura ndetse no kurwanya igwingira mu bana ari ibikorwa byari bisanzwe muri uyu Murenge.
Avuga ko icyakozwe ari ubukangurambaga ndetse no kongera imbaraga muri ibi bikorwa kugira ngo bashobore kwegukana igihembo.
Yagize ati: “Twatangije ibikorwa byahariwe isuku n’isukura ndetse no kurwanya igwingira ry’abana mu rwego rw’Umujyi wa Kigali ariko mu by’ukuri twabitangiye taliki 02 Ukuboza 2022.
Mu Murenge wa Kicukiro harimo gukorwa ibikorwa bitandukanye by’umuganda ujyanye n’isuku n’isukura.
Hanakozwe kandi igikoni cy’umudugudu aho batangiye kwigisha ababyeyi ndetse banategura indyo yuzuye y’abana bari munsi y’imyaka 5.
Umurenge wa Kicukiro ni Umurenge ufite abaturage bafite imyumvire iri hejuru nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwawo bityo ngo nta handi igihembo cyataha hatari mu murenge wa Kicukiro.
Mukandahiro ashimangira bizagerwaho kubera ubufatanye bwa bamutwarasibo, abajyanama b’ubuzima, inzego z’umutekano ndetse n’abana bato.
Ati: “Iyi imodoka umurenge wa Kicukiro turakora ibishoboka byose ngo tuzayegukane”.
Ntabwo hagaragazwa ibanga rizakoreshwa ariko ngo bizeye ko bazegukana imodoka y’agaciro ka miliyoni 20.
