Kicukiro : Hatashywe Urugo Mbonezamikurire y’abana bato

Mu Karere ka Kicukiro hafunguwe ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire y’abana bato “Isaro Nursery” rumaze igihe gito rukora rukazajya rwakira abana bo mu bice bitandukanye muri aka Karere.
Ni urugo rufite ubushobozi bwo kwakira abana benshi bafite guhera ku mezi atandatu kugeza ku myaka 5.
Uwase Eugenie, umwe mu bashinze “Isaro Nursery” yavuze ko uretse imibereho myiza y’abana, ababyeyi bazajya bajya mu kazi biringiye umutekano w’abana babo.

Uwase yagize ati: “Umubyeyi uzajya adusigira umwana bizamuha umutuzo n’umutekano w’umwana we, kuko dufite abakozi b’inzobere mu kwita ku bana, ikindi kandi ababyeyi twabizeza ko batugana tukita ku bana babo bizabafasha gutuza no gutanga umusaruro mu kazi.”
Uru rugo mbonezamikurire y’abana bato “Isaro Nursery” rufite ibyumba by’amashuri, uburyamo, aho abana bazajya bitabwaho, igikoni gitegurirwamo amafunguro, ibibuga byo gukiniramo, ubwiherero n’ibindi.
Uwase yakomeje ati : “Tugamije gutuma abana bakura bafite imibereho myiza ndetse n’uburezi bufite ireme.”
Biteganywa ko “Isaro Nursery” izajya yakira abana bazajya bandikishwa n’ababyeyi babo batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kurushaho kwita ku buzima bw’abana no gufasha ababyeyi gukora akazi batekanye.
Ni igikorwa cyashimwe na benshi mu babyeyi barerera muri uru rugo rwa “Isaro Nursery”.

U Rwanda rushyize imbere gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato nk’imwe mu nkingi y’iterambere rirambye kuko abaturage bafite ubuzima bwiza ari inkingi y’iterambere.




