NCHR yakira ibirego byiganjemo iby’abatinze guhabwa ingurane

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) ivuga ko mu birego yakira higanjemo ibishingiye ku mitungo birimo ibijyanye no kwimurwa kubera inyungu rusange, aho usanga abaturage baratinze kubona ingurane ikwiye cyangwa batishimiye ingurane bahawe hakaba hari n’iby’izungura.
Igaragaza kandi ko muri ibyo bibazo bishingiye ku ngurane hari ibiba bimaze igihe kirekire bitewe n’imiterere y’amadosiye; amwe aba atuzuye neza agatuma n’andi adindira. Hakaba hari n’ikibazo cyo gutinda kurangiza imanza.
Ibi byagarutsweho ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’ Uburenganzira bwa muntu, wizihizwa buri mwaka ku wa 10 Ukuboza. Byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 74 hagiyeho Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ryemejwe mu 1948. Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Gisagara.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mukasine Marie Claire Perezida wa NCHR, yagize ati: “ […], rimwe na rimwe twajya kureba tugasanga ari ibibazo bimaze igihe bitewe n’imiterere y’amadosiye atujujwe neza, twebwe rero icyo dusaba ni uko dosiye itujuje neza itagomba gukerereza izuzuye.”
Mukasine Marie Claire yakomeje avuga ko ibindi bibazo bakunze kwakira birimo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa mu ngo.
Ati: “ Icyo na cyo ni ikibazo tubona cyafashe intera, tugerageza kubikurikirana. Ibyinshi mu bibazo bijyanye n’ihohotera biba biri mu nzego z’ubutabera; rimwe na rimwe usanga ibibazo abaturage bafite ari ukuvuga ngo narareze ariko urubanza rwanjye ruratinze, ntabwo ruraburanishwa cyangwa se naraburanye ndatsinda sinabonye ibyo natsindiye. Ikibazo cyo kurangiza imanza na cyo dukunda guhura na cyo”.
Yongeyeho ati: “ Icyo Komisiyo ikora, ntabwo isimbura inzego ariko tureba ahari ibi bibazo, tukaganira n’inzego tukazisaba kubikemura, ndetse tubaha n’igihe, tukababwira tuti iki kibazo kimaze igihe runaka, mu kwezi kumwe, mu minsi cumi n’itanu muzatubwire icyo mwagikozeho”.
Nk’uko yakomeje abisobanura, gutinda gukemurwa kw’ibi bibazo ahanini biterwa n’imikorere igaragara ku bantu bamwe bataragera ku rwego rwo gutanga serivisi yihuse kandi mu gihe gikwiriye.
Ati: “Hariho bamwe bataramenya ko guha umuturage serivisi yihuse ari ikintu cyubaka na bwa burenganzira bwa muntu dushaka, na ya Leta igendera ku mategeko izirikana umuturage, imuha uburenganzira bwe mu gihe gikwiriye. Iyo utabonye ubutabera mu gihe cyihuse ni nk’aho utabubonye”.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ingamba zafatiwe iki kibazo cy’irangizwa ry’imanza, agaragaza ko habayeho amavugururwa yatumye ibijyanye n’ubutabera bigenda neza, ari ko nanone byazamuye kwizera ubutabera imanza zikaba nyinshi.
Ati: “Ariko ntabwo umuntu aterera iyo ashaka izindi ngamba, ni yo mpamvu Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki ebyiri za ngombwa; iyerekeranye n’ubutabera mpanabyaha n’iyerekeranye n’ubwumvikane mbere y’uko abantu bajya mu nkiko. Izi zombi turizera ko zizadufasha kwihutisha imanza mu nkiko zari zimaze kuba nyinshi”.
Bamwe mu baturage bavuga ko bifuza ko imanza zirebana n’imitungo zahabwa umwihariko kuko ahanini ziri mu biteza amakimbirane mu miryango.
Niyonsenga Donatien umwe muri bo ati: “Usanga abantu benshi bapfa imitungo, bigakurura amakimbirane bamwe bakaba banahohotera abandi, bakanavutsanya ubuzima, hakwiye umwihariko zikajya zikemurwa byihuse […]. Iby’ingurane na byo byajya bisuzumanwa ubushishozi kuko ingurane zitinda kuboneka hamwe ugasanga ntizinahuye n’ibikorwa umuntu yari afite”.
Ahinkuye Valerie na we yunzemo ati: “Uburenganzira bw’umuntu ni ukuba afite amahoro, iyo bahayeho amakimbirane rero urumva ko buba buhungabanye”.
Uretse ubutumwa bwatanzwe n’abahagarariye inzego zinyuranye, kwizihiza uyu munsi Umunsi Mpuzamahanga w’ Uburenganzira bwa muntu byaranzwe n’ibikorwa bya siporo na yo ikaba iri mu burenganzira bwa muntu, hakaba habayeho isiganwa ry’amagare ry’ amakipe y’abahungu n’ ay’abakobwa ku bilometero 77.4 ndetse n’umukino wa Volleyball aho GVC yatsinze REG amaseti 3 kuri 0.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Agaciro, Ubwisanzure n’Ubutabera kuri bose”.






