Loni irashinja M23 kwica abasivili 131 itageze ku mirambo

Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ryagaragaje ko inyeshyamba za M23 zishe abasivili bagera ku 131 mu duce twa Kishishe na Bambo two muri Rutshuru ikoresheje “amasasu n’intwaro gakondo”.
Iryo perereza ryakozwe n’ingabo za MONUSCO hamwe n’ishami rya Loni ry’uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikaba bivugwa ko abarikoze babajije abaturage bahunze batageze ahavugwa kuba ubwo bwicanyi bwabereye.
Ubu bwicanyi buvugwa kuba bwarakozwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu taliki 29 na 30 Ugushyingo 2022.
Inyeshyamba za M23 zahakanye ubwicanyi bwa Kishishe, wavuze ko abishwe ari abarwanyi b’inyeshyamba zabateye muri ako gace bagenzura n’abasivili umunani batanze amazina yabo mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku Cyumweru.
M23 ivuga ko abaguye muri iyo mirwano hamwe n’abo basivile umunani bahise bahambwa taliki 30, igashinja Leta “kwivuguruza mu mibare y’abapfuye” no “kwita inyeshyamba zishwe abasivile”.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, MONUSCO ivuga ko imibare y’ibanze y’abishwe na M23 i Kishishe na Bambo ari abasivili 131 barimo abagabo 102, abagore 17, n’abana 12, kandi ko “nibura abagore 22 n’abakobwa batanu bafashwe ku ngufu”.
Rikomeza rigira riti: “Abazize ubwo bwicanyi bishwe mu buryo bugambiriwe hakoreshejwe amasasu cyangwa intwaro gakondo.”
Itangazo ryayo rivuga ko ubwo bwicanyi “n’ubusahuzi” byakozwe “mu kwihorera” nyuma y’imirwano hagati ya M23 n’inyeshyamba za FDLR-FOCA, imitwe ya Mai-Mai Mazembe na Nyatura muri ako gace.
Abakoze iri perereza bavuga ko batageze i Kishishe na Bambo ahabereye ubwicanyi kuko hagenzurwa na M23, ko babajije abantu bagera kuri 52 bahahunze bakagera i Rwindi ahari ikigo cya MONUSCO muri kilometero 20 uvuye i Kishishe.
Abaturage ba DR Congo bamagana ko MONUSCO yananiwe inshingano zayo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC ndetse bagasaba ko itaha.
Abategetsi ba DR Congo bavuga ko ubwicanyi bwabereye Kishishe na Bambo bizakorwaho iperereza nk’ibyaha by’intambara bashinja M23.
Ku wa Gatatu, i Kinshasa habaye misa yo gusabira abiciwe i Kishishe yitabiriwe na bamwe mu bategetsi mu nzego za Leta, ibikorwa byateguwe na Leta byo kwamagana ubwo bwicanyi kandi byabereye mu yindi mijyi nka Goma na Bukavu.
Umutwe wa M23 uvuga ko wemeye gushyira intwaro hasi no kuva mu bice wafashe ariko ukabikora umaze kuganira n’ingabo z’akarere hamwe n’abahuza mu kibazo cya Congo.
BBC