Abakozi b’ikigo cyitiriwe Ellen DeGeneres mu Rwanda bahuguriwe kurwanya inkongi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi 57 b’Ikigo gikora ubushakashatsi Ellen DeGeneres Campus cy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga mu Karere ka Musanze.

Ni amahugurwa iri shami ritanga mu bigo bya Leta n’iby’abikorera hagamijwe gusakaza ubumenyi bujyanye no gukumira ndetse no kurwanya akaga gakomoka ku nkongi hifashishijwe ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya umuriro (Fire Extinguishers).

Muri aya mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abakozi b’iki kigo barimo abayobozi b’amashami, abakora ubushakashatsi, abakora mu gikoni, abashinzwe umutekano, abashinzwe isuku n’abarinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, basobanuriwe inkomoko z’inkongi, amoko yazo, ibizigize, uburyo bwo kuzikumira ndetse no guhangana nazo bitewe n’icyaziteye.

Inspector of Police (IP) Boniface Runyange, yabasabye kujya bitwararika mu gihe bakoresha ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi bakibuka kubikura ku muriro mu gihe batakirimo kubikoresha kandi abasobanurira ko mu gihe batetse bakoresheje gazi bagomba kuzirikana ko aho iteretse hagera umwuka uhagije.

Yagize ati: “Inkongi z’umuriro nyinshi ziterwa n’uburangare no kutita ku bishobora kuyitera birimo kudacomora ibikoresho by’amashanyarazi no kutamenya uburyo bwiza bwo gukoresha gazi. Ni byiza gutekera kuri gazi ahantu hadafunze hagera umwuka uhagije kugira ngo ninasohoka ibashe gutwarwa n’uwo mwuka.”

Ndagijimana Felix, Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossy Gorilla Fund mu Rwanda, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’amahugurwa abakozi b’iki kigo bahawe, avuga ko ari iby’ingenzi kandi bitanga icyizere ku bagana iki kigo ko gifite umutekano usesuye.

Yaagize ati:” Hano muri iki kigo hahurira abantu benshi barimo ba mukerarugendo badusura. Ntabwo ari abakozi bacu umuntu yari afitiye impungenge gusa, hari n’abo badusura biganjemo abanyamahanga. Abakozi bari bafite ibibazo byinshi by’uko bakwifata haramutse habaye inkongi. 

Twungutse byinshi byadufasha kwirinda no kwirwanaho aho dukorera kandi bikazanadufasha no mu ngo zacu kuko twigishijwe gukoresha gazi neza dukumira inkongi no kuba twazizimya kandi ubumenyi twungutse tuzabusangiza n’abandi.”

Yakanguriye abafite ibigo bikoreramo abakozi benshi kwiyambaza Polisi ikabaha ubumenyi bwabafasha gukumira no guhangana n’inkongi ndetse n’ingaruka zazo.

Polisi y’u Rwanda ishishikariza abaturarwanda kujya batanga amakuru hakiri kare igihe bahuye n’inkongi kugira ngo bagezweho ubutabazi, inkongi itarafata intera ndende bifashishije zimwe muri izi nimero: 111 cyangwa, 112 (nimero zitishyuzwa), mu Mujyi wa Kigali: 0788311224 cyangwa 0788380436, Amajyaruguru: 0788311024, Amajyepfo: 0788311449 Iburasirazuba: 0788311025 cyangwa 0788380615 n’ Iburengerazuba: 0788311023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE