09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Urubyiruko ruza ku isonga mu bandura agakoko gatera SIDA

03 December 2022 - 00:00
Urubyiruko ruza ku isonga mu bandura agakoko gatera SIDA
Share on FacebookShare on Twitter

Urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ni rwo rwugarijwe no kuba rufite Virusi itera SIDA, rukaza ku isonga ugereranyije n’ibindi byiciro, ahanini bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kane taliki ya 1 Ukuboza 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Huye. Umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko tube ku isonga mu guhangana na VIH/SIDA”.                                          .

Ikindi kandi cyagaragajwe n’ubushakashatsi ni uko igitsina gore ari cyo cyandura kurusha igitsina gabo nk’uko byasobanuwe na Dr. Remera Eric, akomoza no kuri zimwe mu mpamvu ziteza ubwo bwandu.

Yagize ati: “Ku bantu babiri bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye iyo umuhungu asiramuye bimugabanyiriza kwandura ku kigereranyo cya 60% kandi urubyiruko rwacu 70% rurasiramuye, ikindi gituma abagore bandura cyane ni uko urubyiruko rwinshi rwiganje mu mwuga w’uburaya, ibyo bishyira ubuzima bwe mu kaga kurusha mugenzi we”.

Mu bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko urubyiruko rufite ibyago byo kwandura Sida biri ku kigereranyo cya 0.5 % ku bahungu na 0.12 % ku bakobwa, imibare igaragara ko yikubye kabiri. Kuba mu mwaka handura abagera ku bihumbi 5000, muri uwo mubare wandura, 33% byabo bituruka mu rubyiruko, aho bivuze ko ku bandura 1500, muri bo abakobwa baba ari 1000 naho abahungu bakaba 500.

Ubumenyi buke intandaro ituma urubyiruko rwandura

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko impamvu ishobopra kuba ibitera ari uko baba badasobanukiwe neza uko bakwirinda, abandi ntibita ku gikorwa cyo kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze, abandi bibwira ko   umubiri wabo ufite imbaraga, hakaba n’abavuga ko ‘ibishyimbo’ byabonetse SIDA itacyica nabi n’ibindi.

Uzaribara (yahinduriwe amazina) utwara abagenzi ku igare mu mujyi wa Butare yagize ati: Impamvu ubona muri rusange urunyiruko rutikanga iki cyorezo hari uruvuga ko umubiri warwonufite ingufu, ibinini bigabasnya ubukana (ibishyimbo) byabonetse ntawugipfa kuremba cyangwa ngo agaragaze ibimenyetso”.

Yongeyeho ko hari n’abagira isoni zo kugura agakingirizo.

Umwari uri mu kigero cy’imyaka 22 we abajijwe impamvu yaba ituma urubyiruko ari rwo rwandura yasubije ko biterwa no kutagira amakuru, gutinya kujya kwipimisha ngo badakeka ko asambana, akomeza avuga ko ari ikibazo cy’umuco n’imyumvire

Ibijyanye n’ubumenyi buke byashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick.

Dr. Ndimubanzi Patrick ashishikariza abantu kwipimisha bakamenya uko bahagaze kuko VIH SIDA igihari ntibirare

Yagize ati: “Bikomeje kugaragara ko urubyiruko rutitabira uko bikwiye serivisi zijyanye no kurwanya SIDA, akenshi bigaterwa n’ubumenyi bafite budahagije. Turakangurira urubyiruko kuba ku isonga mu guhangana na virusi itera SIDA bitabira gahunda nkuko bikwiye”.

Ni umunsi wari witabiriwekandi n’Umuyobozi mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda, Deborah MacLean, wavuze ku ruhare rw’Amerika mu gufasha mu bijyanye no kwita ku buzima bw’abarenga miliyoni 21,000,000.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, Noella Bigirimana yavuze ko ubwandu bwiganje mu rubyiruko, ariko ko Leta yabitekerejeho ikarushaho kwegereza serivisi za gahunda yo kwipimisha ku buntu kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Kugeza ubu, mu Rwanda imibare igaragaza aho rugeze mu kurwanya SIDA ni uko abantu 83.8% bafite Virusi itera SIDA bazi uko bahagaze. Abantu 97.5% bafite Virusi itera SIDA bazi uko bahagaze bari ku miti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, muri bo 90.1% bagabanyije umubare w’iyo virusi mu maraso.

Advertisement
NYIRANEZA Judith

NYIRANEZA Judith

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.