09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Baravuga imyato Green Gicumbi yabakuye mu kurembeka

02 December 2022 - 20:22
Baravuga imyato Green Gicumbi yabakuye mu kurembeka

Haterwa ibiti ku misozi hagamijwe gufata ubutaka ngo budatwarwa n'isuri (Foto Kayitare J.Paul)

Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko bafite akazi bakura ku mushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba (Green Gicumbi) watumye batandukana n’ibikorwa byo kurembeka.

Umushinga Green Gicumbi ni wo wa Mbere u Rwanda rwatewemo inkunga ingana na miliyari zisaga 30 mu 2019, itanzwe n’Ikigega cy’Isi gitera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GCF).

Imvaho Nshya yaganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Cyumba, umwe mu mirenge iri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Bose icyo bahurizaho ni uko Green Gicumbi yatumye batakirembeka ahubwo bakitabira gukora ibikorwa by’ubuhinzi bibateza imbere.

Iyo usobanuje ijambo kurembeka icyo ari cyo, abaturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda bakubwira ko ari ukuvana ikintu muri Uganda icyo ari cyo cyose cyaba ibiribwa cyangwa ibinyobwa, byaba byemewe cyangwa bitemewe mu Rwanda.

Abatuye mu Murenge wa Cyumba bavuga ko ari agace keramo ibihingwa birimo ibishyimbo, amasaka n’ibigori.

Habuwitonze Protogene utuye mu Mudugudu wa Ryamuromba mu Murenge wa Cyumba, avuga ko batarabona akazi mu materasi y’indinganire bari babayeho nabi.

Ati: “Tutarabona indinganire twari tubayeho nabi, twajyaga mu Bugande (Uganda) bamwe bakajya kurembeka ariko ubungubu aho indinganire zizaniwe n’Umushinga Green Gicumbi, ubu dusigaye dukora mu ndinganire nta kibazo, ubu tumeze neza”.

Ahamya ko bamwe bajyaga kurembeka Kanyanga abandi bakajya mu biraka.

Akomeza agira ati: “Urebye inaha ibiraka byari bike n’imirima yari imishike n’abayihingaga ntabwo bezaga ariko aho habonekeye indinganire, umurima barawuhindura ugasanga ufite agaciro karenze uko wari umeze mbere.

Umuturage arahinga akagira umusaruro urenze uwo yabonaga mbere. Impamvu mbere batezaga, imvura yaragwaga noneho ubutaka ikabukushumura ariko kuko bakozemo indinganire, imvura ntabwo ikijyana ubutaka.

Ubutaka bugumaho n’imvura ikaguma mu butaka noneho wahingamo ukeza kubera ko uba washyizemo nay a fumbire”.

Bakunze Edlidah utuye Rwankonjo mu murenge wa Cyumba avuga imyato Green Gicumbi (Foto Kayitare J.Paul) (1)

Bakunze Edlidah umukecuru w’imyaka 69, utuye Rwankonjo mu murenge wa Cyumba, na we ahamya ko batarabona indinganire barahingaga imvura ikica imyaka yabo.

Yagize ati: “Tutarabona indinganire twarahingaga imyaka igapfa, ntabwo byeraga ariko aho twaboneye indinganire ubu turahinga tukabona umusaruro kubera izi ndinganire”.

Ashimangira ko bafumbiraga imirima ariko isuri yaza igatwara ubutaka bwo hejuru burimo ifumbire bityo ifumbire ntifate mu murima.

Agira ati: “Mbere twarahingaga uretse isuri yatwaraga ifumbire tugahingira ubusa, ifumbire ikamanuka ikagenda ariko ubu indinganire zirafata ifumbire noneho ikagumamo washyiramo imyaka ikazazamuka imeze neza”.

Ahamya ko nta muntu wambuka mu Buganda ajya gushakirayo amaramuko kuko ngo babonye akazi barakora bakiteza imbere.

Yabwiye Imvaho Nshya ko barembekaga akawunga n’ibishyimbo. Yemeza kandi ko Akawunga kuri ubu kaboneka aho batuye.

Ati: “Tugakura mu maduka kuko n’abacuruzi baragenda bakakarangura noneho natwe tukakagurira hano hafi”.

Umwanzintarikure Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Kagera mu murenge wa Cyumba, agaragaza ko icyatumaga bajya kurembeka ari uko nta mirimo bagiragira.

Ati: “Icyatumaga abaturage bamwe bajya gukorera mu Bugande wasangaga inaha imirimo ari ntayo abantu bakennye, ugasanga abantu barajya gukorera mu Bugande hakaba n’abajyayo bitewe n’impamvu zo gushaka kunywa inzoga za make”.

Kujya guhinga muri Uganda bavuga ko byaterwaga n’ubukene, akenshi ugasanga n’imisozi yo muri Gicumbi yari ihanamye itarakorwamo amaterasi, bagahinga ntibeze ariko ngo aho haziye igikorwa cyo gushyira amaterasi mu misozi byatumye ubutaka bubungabungwa.

Ati: “Imyaka ubu turahinga tukeza, imirima imeze neza kubera ko twahakoze amaterasi y’indinganire tubifashijwemo na Green Gicumbi, badushyiriramo ifumbire n’ishwagara ubu turahinga nta kibazo”.

Kagenza Jean Marie Vianney, umukozi w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga y’ibidukikije no guhangana n’imihandagurikire y’ikirere (FONERWA) akaba n’umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, avuga ko uyu mushinga wahaye akazi abaturage benshi.

Asobanura ko umushinga Green Gicumbi umaze imyaka 3 akaba ari umushinga w’imyaka 6. Umaze gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye no kurwanya isuri, kubungabunga amashyamba haterwa ibiti.

Umwanzintarikure Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Kagera mu murenge wa Cyumba na we ahamya ko batakijya kurembeka Uganda kubera umushinga Green Gicumbi (Foto Kayitare J.Paul)

Green Gicumbi igeze kuri 65% ishyirwa mu bikorwa. Agaragaza ko batera icyayi ku misozi kuko ngo icyayi mu gishanga cyararengerwaga kikangirika.

Ati:  “Ubu turimo turashishikariza abaturage guhinga icyayi ku misozi kigafata isuri ariko kigatanga n’umusaruro kikabyara n’amafaranga.

Green Gicumbi ni umushinga ukora ibikorwa bitandukanye nko gutera ikawa, turubaka imidugudu, turubaka ibikorwa byose”.

Mu myaka 3 gusa, uyu mushinga umaze gutanga akazi ku bantu 23,500. Agira ati: “Ni ukuvuga ko yaba ari imibereho yabo, yaba ari ukwizigama, kwiteza imbere, amashuri n’ubuzima, uyu mushinga wabigizemo uruhare runini kimwe n’indi mishanga ikorera hafi y’umupaka”.

Kagenza ashimangira ko bagize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare munini w’abaturage bambukaga bajya gushaka akazi mu muri Uganda. Ati: “Babonye akazi hano barihaza mu biribwa muri make barabona amafaranga kandi n’ibyo kurya biraboneka”.

Meya w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, agaragaza ko abaturage bahawe akazi mu mushinga Green Gicumbi bikaba byaragabanije umubare w’abajyaga gushaka akazi mu Bugande.

Meya Nzabonimpa, avuga ko abaturage baturiye umupaka begerejwe amavuriro y’ingoboka 19 (Postes de Santé). Ahamya ko uburyo bwo guhaha bworoheye abaturiye umupaka kuko ngo bahaha ku buryo bwunganiwe.

Akarere ka Gicumbi kavuga ko abaturage bubakiwe Ikigo Nderabuzima cya Kaniga ku buryo nta muturage ukijya gushakira serivisi z’ubuvuzi mu gihugu cy’abaturanyi.

Imisozi ya Gicumbi isa neza, bigaragara ko Green Gicumbi ikataje ku kubungabunga ibidukikije (Foto Kayitare J.Paul)
Hatewe icyayi mu gishanga no mu misozi mu rwego rwo kurengera ibidukikije (Foto Kayitare J.Paul)
Kagenza Jean Marie Vianney, umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi (Foto Kayitare J.Paul)
Habuwitonze Protogene utuye mu mudugudu wa Ryamuromba mu murenge wa Cyumba (Foto Kayitare J.Paul)
Advertisement
KAYITARE Jean Paul

KAYITARE Jean Paul

Kayitare Jean Paul ni umunyamakuru utara inkuru ubimazemo imyaka 13. Yatangiye gukorana n’ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Nyakanga 2016. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’Ububanyi Mpuzamahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Comments 1

  1. Butare Bonaventure says:
    2 months ago

    Iyi nkuru ni nziza Dear Kayitare. Iracukumbuye. Komereza aho

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.