Abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko bafite akazi bakura ku mushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba (Green Gicumbi) watumye batandukana n’ibikorwa byo kurembeka.
Umushinga Green Gicumbi ni wo wa Mbere u Rwanda rwatewemo inkunga ingana na miliyari zisaga 30 mu 2019, itanzwe n’Ikigega cy’Isi gitera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GCF).
Imvaho Nshya yaganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Cyumba, umwe mu mirenge iri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Bose icyo bahurizaho ni uko Green Gicumbi yatumye batakirembeka ahubwo bakitabira gukora ibikorwa by’ubuhinzi bibateza imbere.
Iyo usobanuje ijambo kurembeka icyo ari cyo, abaturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda bakubwira ko ari ukuvana ikintu muri Uganda icyo ari cyo cyose cyaba ibiribwa cyangwa ibinyobwa, byaba byemewe cyangwa bitemewe mu Rwanda.
Abatuye mu Murenge wa Cyumba bavuga ko ari agace keramo ibihingwa birimo ibishyimbo, amasaka n’ibigori.
Habuwitonze Protogene utuye mu Mudugudu wa Ryamuromba mu Murenge wa Cyumba, avuga ko batarabona akazi mu materasi y’indinganire bari babayeho nabi.
Ati: “Tutarabona indinganire twari tubayeho nabi, twajyaga mu Bugande (Uganda) bamwe bakajya kurembeka ariko ubungubu aho indinganire zizaniwe n’Umushinga Green Gicumbi, ubu dusigaye dukora mu ndinganire nta kibazo, ubu tumeze neza”.
Ahamya ko bamwe bajyaga kurembeka Kanyanga abandi bakajya mu biraka.
Akomeza agira ati: “Urebye inaha ibiraka byari bike n’imirima yari imishike n’abayihingaga ntabwo bezaga ariko aho habonekeye indinganire, umurima barawuhindura ugasanga ufite agaciro karenze uko wari umeze mbere.
Umuturage arahinga akagira umusaruro urenze uwo yabonaga mbere. Impamvu mbere batezaga, imvura yaragwaga noneho ubutaka ikabukushumura ariko kuko bakozemo indinganire, imvura ntabwo ikijyana ubutaka.
Ubutaka bugumaho n’imvura ikaguma mu butaka noneho wahingamo ukeza kubera ko uba washyizemo nay a fumbire”.

Bakunze Edlidah umukecuru w’imyaka 69, utuye Rwankonjo mu murenge wa Cyumba, na we ahamya ko batarabona indinganire barahingaga imvura ikica imyaka yabo.
Yagize ati: “Tutarabona indinganire twarahingaga imyaka igapfa, ntabwo byeraga ariko aho twaboneye indinganire ubu turahinga tukabona umusaruro kubera izi ndinganire”.
Ashimangira ko bafumbiraga imirima ariko isuri yaza igatwara ubutaka bwo hejuru burimo ifumbire bityo ifumbire ntifate mu murima.
Agira ati: “Mbere twarahingaga uretse isuri yatwaraga ifumbire tugahingira ubusa, ifumbire ikamanuka ikagenda ariko ubu indinganire zirafata ifumbire noneho ikagumamo washyiramo imyaka ikazazamuka imeze neza”.
Ahamya ko nta muntu wambuka mu Buganda ajya gushakirayo amaramuko kuko ngo babonye akazi barakora bakiteza imbere.
Yabwiye Imvaho Nshya ko barembekaga akawunga n’ibishyimbo. Yemeza kandi ko Akawunga kuri ubu kaboneka aho batuye.
Ati: “Tugakura mu maduka kuko n’abacuruzi baragenda bakakarangura noneho natwe tukakagurira hano hafi”.
Umwanzintarikure Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Kagera mu murenge wa Cyumba, agaragaza ko icyatumaga bajya kurembeka ari uko nta mirimo bagiragira.
Ati: “Icyatumaga abaturage bamwe bajya gukorera mu Bugande wasangaga inaha imirimo ari ntayo abantu bakennye, ugasanga abantu barajya gukorera mu Bugande hakaba n’abajyayo bitewe n’impamvu zo gushaka kunywa inzoga za make”.
Kujya guhinga muri Uganda bavuga ko byaterwaga n’ubukene, akenshi ugasanga n’imisozi yo muri Gicumbi yari ihanamye itarakorwamo amaterasi, bagahinga ntibeze ariko ngo aho haziye igikorwa cyo gushyira amaterasi mu misozi byatumye ubutaka bubungabungwa.
Ati: “Imyaka ubu turahinga tukeza, imirima imeze neza kubera ko twahakoze amaterasi y’indinganire tubifashijwemo na Green Gicumbi, badushyiriramo ifumbire n’ishwagara ubu turahinga nta kibazo”.
Kagenza Jean Marie Vianney, umukozi w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga y’ibidukikije no guhangana n’imihandagurikire y’ikirere (FONERWA) akaba n’umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, avuga ko uyu mushinga wahaye akazi abaturage benshi.
Asobanura ko umushinga Green Gicumbi umaze imyaka 3 akaba ari umushinga w’imyaka 6. Umaze gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye no kurwanya isuri, kubungabunga amashyamba haterwa ibiti.

Green Gicumbi igeze kuri 65% ishyirwa mu bikorwa. Agaragaza ko batera icyayi ku misozi kuko ngo icyayi mu gishanga cyararengerwaga kikangirika.
Ati: “Ubu turimo turashishikariza abaturage guhinga icyayi ku misozi kigafata isuri ariko kigatanga n’umusaruro kikabyara n’amafaranga.
Green Gicumbi ni umushinga ukora ibikorwa bitandukanye nko gutera ikawa, turubaka imidugudu, turubaka ibikorwa byose”.
Mu myaka 3 gusa, uyu mushinga umaze gutanga akazi ku bantu 23,500. Agira ati: “Ni ukuvuga ko yaba ari imibereho yabo, yaba ari ukwizigama, kwiteza imbere, amashuri n’ubuzima, uyu mushinga wabigizemo uruhare runini kimwe n’indi mishanga ikorera hafi y’umupaka”.
Kagenza ashimangira ko bagize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare munini w’abaturage bambukaga bajya gushaka akazi mu muri Uganda. Ati: “Babonye akazi hano barihaza mu biribwa muri make barabona amafaranga kandi n’ibyo kurya biraboneka”.
Meya w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, agaragaza ko abaturage bahawe akazi mu mushinga Green Gicumbi bikaba byaragabanije umubare w’abajyaga gushaka akazi mu Bugande.
Meya Nzabonimpa, avuga ko abaturage baturiye umupaka begerejwe amavuriro y’ingoboka 19 (Postes de Santé). Ahamya ko uburyo bwo guhaha bworoheye abaturiye umupaka kuko ngo bahaha ku buryo bwunganiwe.
Akarere ka Gicumbi kavuga ko abaturage bubakiwe Ikigo Nderabuzima cya Kaniga ku buryo nta muturage ukijya gushakira serivisi z’ubuvuzi mu gihugu cy’abaturanyi.




Iyi nkuru ni nziza Dear Kayitare. Iracukumbuye. Komereza aho