Intumwa za Zambia zigarutse kwigira kuri serivisi z’igorora mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 28 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS), bwakiriye itsinda ry’Abashyitsi riturutse mu Gihugu cya Zambia ryaje mu ruzinduko rwo kwigira kuri serivisi y’igorora mu Rwanda.
Iryo tsinda riyobowe na CG Chilukutu S.S.Fredrick, Umuyobozi w’Amagereza muri Zambia, ryasuye RCS ku cyicaro Gikuru ryakirwa na Komiseri Mukuru wa RCS CGP Juvenal Murizamunda.
Ni uruzinduko rwa kabiri bakoreye mu Rwanda kuva mu mwaka ushize mu rwego rwo kwiga uburyo bushya bw’Ikoranabuhanga u Rwanda rukoresha mu gucunga amadosiye y’abantu bafunzwe (IECMS), uburyo bahabwa ubufasha mu mategeko n’ikoreshwa rya Biyogaze nk’ingufu zikenerwa mu magereza.
RCS ivuga kandi ko iryo tsinda rije kwihera ijisho ibirebana n’imibereho myiza y’abagororwa n’uburyo bategurwa mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.
Uru ruzinduko rwitezweho ko ruzamara iminsi itandatu aho bazasura Amagororero atandukanye bareba imikorere yayo bakanasura ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo.


