Kicukiro: Ababyeyi basabwe kubonera umwanya abana babo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Buri mwaka taliki ya 25 Ugushyingo, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwasabye abatuye aka Karere gufatanya kugira ngo bagire imiryango mizima, bunasaba ababyeyi kubonera umwanya abana babo.

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, yabigarutseho mu gitondo cyo ku wa Gatanu taliki 25 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Gikondo muri Kicukiro, bwitabirwa n’umubare munini w’abakobwa n’abagore ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Dufatanye twubake umuryango uzira ihohoterwa’.

Rukebanuka agira ati: “Imiryango itekanye ni yo soko yuko twazagira igihugu cyiza kuko iyo imiryango yatekanye n’igihugu kiratekana”.

Yasabye ababyeyi kubonera umwanya abana babo, bakabaganiriza kandi bakababonera umwanya, bakababaza amakuru ariko bakanabahugura.

Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa, Akarere ka Kicukiro kagaragaza ko hazibandwa ku gutanga serivisi z’ihungabana no gufasha abana bagize ibibazo by’ihohoterwa nko kubafasha mu bijyanye n’ubutabera.

Hazatangwa serivisi za Isange One Stop Center kugira ngo uwakoze icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, akurikiranwe.

Hazahugurwa inzego z’abagore, iz’urubyiruko ndetse n’iz’abana kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo banamenye gutangira amakuru ku gihe.

Akomeza avuga ati: “Muri ino minsi twari dufite abana 34 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina baterwa inda zitateganijwe, abo bana turimo kubafasha gusubira mu mashuri.

Abadashoboye gusubira mu ishuri tubafasha kugira igishoro nibura cyatuma babasha kwibeshaho”.

Uzamukunda Pudencienne, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Ugamije Guteza Imbere Abagore n’Abakobwa Ukarwanya ihohoterwa ribakorerwa (YWCA), asobanura ko byagaragaye ko igitsina gore ari cyo gikorerwa cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Avuga ko muri iyi minsi 16 y’ubukangurambaga, bazibanda by’umwihariko ku bagabo.

Yagize ati: “[…] n’abagabo turashaka ko basobanukirwa bakumva ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bakamenya n’ingaruka zabyo, tugamije ko twese turwanya tugakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Ashimangira ko hatitawe ku bwoko bw’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, icyo bagamije ari uko icyitwa ihohoterwa ryose rishingiye ku gitsina ryakurwaho.

Ati: “Tuzatanga ubukangurambaga kugira ngo abantu bagire amakuru ndetse dutange serivisi ku bahohotewe bakeneye ubufasha mu Karere ka Kicukiro aho umushinga USAID IgireWiyubake ukorera”.

Ubuyobozi bwa YWCA butangaza ko mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 ishize, imibare y’abahohoterwa yagiye yiyongera.

Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, YWCA yerekana ko izafasha mu kwegereza abaturage serivisi zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) ndetse imiryango ibana bitemewe n’amategeko ngo izasezeranywa ku bufatanye n’Akarere ka Kicukiro.

Ingabire Bravo utuye mu Murenge wa Gikondo, umwe mu bakobwa bahohotewe akabyara igihe kitageze, asobanura ko abagabo bagira amayeri menshi yo gushuka abana.

Ati: “Rimwe na rimwe agenda akwereka utuntu duke duke tugenda tugushitura bikarangira wisanze muri iyo nzira yo kuryamana na we, waba ubishaka cyangwa utabishaka ariko kubera ko bya bintu bikeya aguha ukareba kubyitesha ukavuga uti reka mbikore bya bintu ntibihagarare”.

Uzamukunda Pudencienne, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango YWCA (Foto Kayitare J.Paul)
Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Kicukiro (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE