Kuri uyu wa Gatatu, Abayobozi mu byiciro bitandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (DJAF) ry’Uturere tugize iyi Ntara.
Muri yo nama, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel yavuze ko iyo ubuyobozi ari bwiza kandi hakabaho ubufatanye bw’inzego, nta kidashoboka, aboneraho gushima Utugari n’Imirenge yesheje umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza 2022/2023.
Guverineri Gasana yashimiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’ab’Imirenge yabaye indashyikirwa mu bukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza.
Hashimiwe Imirenge n’Utugari byesheje umuhigo wo gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle). Yagize ati: “Ni urugero rw’ibishoboka kandi bigaragaza ko iyo hari ubuyobozi bwiza n’ubufatanye bw’inzego, nta kidashoboka”.
Umuyobozi Mukuru w’Urtwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB Dr Usta Kaitesi yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rwihaye icyerekezo ko mu mwaka wa 2024, abaturage bazaba bishimira serivisi bahawe ku kigero cya 90%, asaba buri wese guharanira kunoza imitangire ya serivisi.
Hashingiwe ku byavuye mu bushakashatsi bw’uko abaturage bishimira serivisi, Muri iyi nama Akagari ka Nyabigega mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe; kahembewe kwesa Umuhigo wa Mituweli 2022-2023 ku 100%.




