Imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 yongeye kuzamuka mu Bushinwa, aho mu masaha 24 ashize handuye abagera ku bihumbi 24.
Ku munsi w’ejo, Inzego z’ubuzima zatangaje n’umuntu wa mbere wahitanywe n’iki cyorezo muri iyi nkundura kuko ntawaherukaga kubura ubuzima kuva muri Gicurasi uyu mwaka.
Ibi byatumye ibigo bitandukanye ndetse n’ibikorwa bimwe by’ubucuruzi bifunga imiryango, nyuma y’uko n’amashuri yo mu mijyi ikomeye asubiye kuri gahunda yo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, abanyeshuri bagakurikirana amasomo bari mu ngo.
Umurwa mukuru Pekin urimo gukurikiranirwa hafi cyane muri politiki y’iki gihugu yo kurandura COVID-19 ikagera kuri zeru (zéro Covid), ubarurwamo abanduye basaga 600, bamwe bari mu kato mu ngo zabo abandi bari mu bigo byabugenewe bibitaho.
Muri uyu mujyi na ho amashuri n’ibikorwa bimwe bikomeye by’ubucuruzi birimo inzu z’imyidagaduro, byafunze imiryango ibindi byagabanyije amasaha yo gukora.
Ubuyobozi bw’iki gihugu busa nk’ubwirinze kongera gukaza ingamba zo gukumira icyorezo bitewe n’uko abaturage bakomeje kugaragaza ko n’iziriho zibaremereye kubera iriya politiki“zéro Covid” , n’ubukungu bukaba bukomeje guhungabana.
Mu minsi ishize u Bushinwa bwatangaje ko bworoheje ingamba; by’umwihariko bugabanya iminsi y’akato ku bagenzi binjira mu gihugu, ariko za Guma mu rugo za hato na hato mu duce tumwe na tumwe, akato, kwipimisha kenshi ntibyigeze bihagarara.
Abaturage basabwe kandi kwirinda ingendo zitari ngombwa ziva mu turere tumwe zigana mu tundi.
Abakurikiranira hafi iby’iki gihugu bibaza impamvu umubare w’abandura urushaho kwiyongera kandi hariho politiki ya “zéro COVID”.
