Kicukiro: RIB yakiriye ibibazo bisaga 50 hari n’ibyahise bikemukira aho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwakiriye ibibazo 56 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu bikorwa by’Ukwezi kwahariwe Serivisi za RIB mu baturage.
Bimwe mu bibazo byakiriwe ni ibishingiye ku masambu ndetse n’ibibazo birebana n’imiryango. Mbabazi Modeste, Umugenzuzi muri RIB, yabwiye abaturage ba Kicukiro ko uru rwego rudashaka abaheranwa n’ibibazo.
Yagize ati: “RIB ntishaka ko umuturage aheranwa n’ibibazo no kudakemurirwa ibibazo”.
Akomeza avuga ko ikigamijwe ari ukwereka abaturage inzira yo gukemurirwa ibibazo no gusobanurirwa icyo bakora mu bibazo bafite.
Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, aho agaragaza ko abaturage bakwiye kwegerwa. Ati: “Abaturage bakeneye kwegerwa no kugirwa inama kuko ntawe ufite inyungu mu kumurenganya”.
Ahamya ko mu Karere ka Kicukiro basanganywe gahunda yo kwegera abaturage, agasaba abayobozi b’imirenge n’utugari kwegera abaturage.
Yakomoje kuri gahunda aka Karere katangije yiswe ‘Akaramata’ aho Akarere gashishikariza abaturage kubana bafitanye ikizere.
Ni gahunda yatangijwe mu kwezi k’Ukwakira 2021, aho abayobozi bagenda bigisha imiryango ibana bitemewe n’amategeko kandi igasezeranywa mu gihe ibyemeye.

Umwaka ushize warangiye hasezeranijwe imiryango isaga 1000.
Nyiragwaneza Marie utuye mu Mudugudu wa Kiyanja, mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga, yishimiye uburyo RIB yabegereye kandi ikibazo yagaragaje kikaba cyahise gikemurwa.
Yabwiye Imvaho Nshya ko amaze umwaka abwirwa ko afite icyiciro cya Gatatu cy’Ubudehe mu Karere ka Gasabo kandi kitajyanye n’imibereho abayemo.
Avuga ko bashyiraga indangamuntu ye muri sisiteme bakamubona mu Karere ka Nyamasheke, Gasabo na Kicukiro.
Yishimiye ko ikibazo cye cyahise gikemukira aho nyuma yo kumara umwaka adakemurirwa ikibazo. Ati: “Maze umwaka urenga mfite ikibazo cyuko nisanga mu kiciro cya Gatatu cy’ubudehe kitajyanye n’imibereho yanjye.
Bashyiraga indangamuntu yanjye muri sisiteme bagasanga izina ryanjye riri muri Nyamasheke ari na ho mvuka, Gasabo na Kicukiro. Bamaze kumbwira ko nashyizwe muri Kicukiro kandi n’ikiciro kinkwiye namaze kugihabwa”.
Amakuru yatangiwe mu ruhame, ni uko umukozi w’Akarere ka Kicukiro yavuganye na mugenzi we mu Karere ka Gasabo agahita akemura ikibazo cy’umuturage.
Ni ibibazo bitari bike byakemukiye mu bukangurambaga bwa RIB mu Karere ka Kicukiro, ibitakemutse bikaba byahawe umurongo w’uko bizakemurwamo.
Hari abaturage RIB yasabye kwitwaza impapuro zijyanye n’ibibazo bafite, bityo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bakaza kuzindukira kuri Sitasiyo ya RIB ya Gahanga bagahabwa serivizi.
