Ikibazo cy’inyeshyamba za FDLR kiri mu bigize ipfundo ry’ibibazo by’umutekano muke wabaye akarande muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugira ingaruka zikomeye ku Karere by’umwihariko ku Rwanda nk’Igihugu cy’abaturanyi.
Impuguke mu bya Politiki zivuga ko mu mitwe irenga 130 ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC, harimo iyavutse mu rwego rwo kwitabara no kurinda imiryango y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ubugome bw’abashinze FDLR bahunganye ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uko ni ko havutse umutwe witwaje intwaro wa CNDP waje guhinduka M23 mu myaka ikabakaba icumi ishize, kuko bamwe mu Banyekongo barambiwe kubunza akarago mu gihugu cyabo bahitamo kwicungira umutekano bahangana n’ubwicanyi bwa FDLR bwibasira cyane abo mu Bwoko bw’Abatutsi.
Ku wa Gatatu taliki ya 21 Nzeri, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye na Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, baganira ku ngingo zinyuranye zirebana n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibyo biganiro byabereye i New York byibanze ku bwicanyi n’ihohoterwa ry’abaturage bikomeje gukorwa muri icyo gice cya RDC, ndetse Abakuru b’Ibihugu bakaba bageze ku mwanzuro uzatanga igisubizo kirambye ku mahoro y’Akarere binyuze mu kurandura imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya RDC, rishimangira ko mu rwego rwo guhuza umutima mu biganiro bishingiye ku kuri kandi byubaka, bikwiriye kugira ngo hasubukurwe ubutwererane busesuye bw’ibihugu bigize Akarere nk’uko biteganywa mu masezerano y’i Luanda, Abakuru b’Ibihugu bakaba bemeje ingamba zigomba gufatwa kugira ngo inyeshyamba za M23 zibashe kurekura uduce zigaruriye.
Banzuye kandi ko abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagomba gufashwa gutahuka ku nkunga y’Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).
Biyemeje kandi kongera ubufatanye buhoraho mu kurwanya umuco wo kudahana no kurandura burundu ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu Karere k’Ibiyaga Bigari harimo n’inyeshyamba za FDLR.
Biteganyijwe ko izo ngamba zafashwe zizashyirwa muri gahunda zo guharanira amahoro mu Karere, harimo n’urugendo rw’ubwumvikane rwatangiye hagati ya Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro rukomeje kubera i Nairobi muri Kenya.
Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa Gatatu, Perezida Kagame yavuze ko kwitana bamwana bidatanga igisubizo nyuma y’aho Tshisekedi yari amaze kwamagana u Rwanda arushinja kugaba ibitero kuri RDC rwitwikiriye M23.