Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteranye ku nshuro ya 77, yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigira ingaruka ku Karere, by’umwihariko ku Rwanda, aho bifitanye isano n’inyungu z’abanyembaraga bayoboye Isi.
Mu ijambo rye rigufi ariko rifite amagambo yumvikana kandi atanga ubutumwa bwimbitse, Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki kugira ngo hakurweho impamvu shingiro z’ibi bibazo bimaze imyaka igera kuri 30 bitarabonerwa igisubizo kandi gihari.
Yakomoje kuri iki kibazo mu gihe Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, na we yahagaze imbere y’Inteko Rusange ya Loni akongera gushinja u Rwanda ko ari rwo rwateye Igihugu ayoboye rwitwikiriye inyeshyamba za M23.
Perezida Kagame yavuze ko imikino yo kwitana bamwana ntacyo yamara mu gihe hataraboneka ubushake bwa Politiki bwo guhangana n’ibibazo shingiro bitera umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bwigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro irenga 130.
Yakomoje no ku Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO) bumaze imyaka 20 ariko bukaba ntacyo burageraho.
Yavuze ko ibibazo by’umutekano muke bya vuba aha byatewe n’inyeshyamba za M23 ziharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bakoresha Ururimi rw’Ikinyarwanda, byagize uruhare rwo kugaragaza neza ko ikibazo cy’umutekano muke muri ako gace kidatandukanye n’uko cyari cyifashe mu myaka 20 ishize ubwo hoherezwaga ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bwagutse kandi buhenze kurusha ubundi.
Yavuze kandi ko muri iyo myaka 20 ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko u Rwanda, bigabwaho ibitero by’inyeshyamba zahinduye amashyamba ya Congo indiri yazo, nyamara ibyo byakabaye ari ibibazo bikumirwa.
Aho ni ho Perezida Kagame yahereye agira ati: “Hakenewe byihutirwa ubushake bwa Politiki bushobora guhangana n’impamvu shingiro z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Kwitana bamwana ntibikemura ibibazo.”
Yakomeje agira ati: “Ibi bibazo si ibidashobora kurengwa kandi ibisubizo bishobora kuboneka. Ibyo byakabaye bitwara ikiguzi gito mu birebana n’amafaranga ndetse n’ubuzima bw’abantu. Nubwo hari intege nkeya, hari ingero nyinshi zigaragaza ko ubutwererane mpuzamahanga bushobora guhangana n’ibibazo bitwugarije twese bigakemuka.”
Perezida Kagame yaboneyeho kugaruka ku rugero rw’ubuzima mpuzamahanga aho ubufatanye bukomeje gutanga umusaruro mu guhangana n’ibyorezo no gutegura uko ibihugu byazahangana n’ibindi bishobora kuvuka mu gihe kiri imbere.
Yakomeje agira ati: “Izi ngorane zose zisaba ubutwererane mpuzamahanga no gushyiramo umuhate. Ariko isura y’uko inzego mpuzamahanga zitakiri mu nshingano ikomeza kwiyongera, by’umwihariko ahari inyungu z’abanyembaraga zishobora kubangamirwa.”
Perezida Kagame yashimye Raporo Umunyamabanga Mukuru wa Loni ivuga ku ntego rusange abatuye Isi bahuriyeho, yasohotse umwaka ushize ariko ikaba ikomeje kugaragaza ukuri kwayo kubonekera mu rusobe rw’ibibazo byugarije Isi harimo intambara, imihindagurikire y’Ikirere, izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa, ndetse n’ikibazo cy’ubuhunzi n’ubwimukira byaburiwe umuti.
Muri rusange Umukuru w’Igihugu yahamagariye Isi yose kuzirikana ko ibisubizo by’ibibazo byose biriho biri mu bufatanye mpuzamahanga, ashima ibikorwa bya Loni mu nzego zinyuranye haba mu burezi, mu kubungabunga amahoro n’ibindi.