28 September 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Samia na Ruto bateze bisi bitabiriye itabarizwa rya Elizabeth II

20 September 2022 - 04:30
Perezida Samia na Ruto bateze bisi bitabiriye itabarizwa rya Elizabeth II
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baperezida b’Afurika bagaragaye muri bisi yerekezaga i Westminster Abbey aho Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yatabarijwe, bikaba bivugwa ko ibyo byakozwe nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Bwongereza.

Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Kenya Citizen Digitak, igaragaza Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yicaranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije ushinzwe ubutwererane bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Mbarouk Nassor Mbarouk.

Ni ifoto yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ariko ikaba iri mu zikomeje gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse ikaba inaherekejwe n’uruvange rw’ibitekerezo by’abantu bagagaragaza uko bumva kuba abanyacyubahiro b’Afurika ari bo bagaragaye gusa muri bisi.

Gu santa muntu ufite gihamya ko izo bisi zitari izigenewe gusa gutwara abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye uriya muhango, cyane ko bari benshi ku buryo kubona imodoka iherekeza buri wese byari kugorana cyane.

Perezida wa Kenya William Ruto na we yagaragaye ari kumwe n’umugore we mu mwanya uri inyuma ya Samia, ndetse hakaba hari abandi banyacyubahiro bateze bisi.

Umuhango w’itabarizwa ry’Umwamikazi Elizabeth witabiriwe n’abantu barenga 2,000, harimo abanyacyubahiro bakomeye barenga 500 baturutse i Burayi no mu bindi bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Abenshi mu bashyitsi bitabiriye basabwe gukoresha uburyo bwo gutwara abantu muri rusange. Abakuru b’Ibihugu bitabiriye na bo basabwe kugenda mu ndege z’ubucuruzi kugira ngo birinde kuba bazana indege zabo bwite bigateza umuvundo ku bibuga by’indege by’i London.

Gusa bamwe mu baperezida b’i Burayi na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Joe Biden bemerewe kugenda mu modoka zabo bwite kugera ahabereye umuhango w’itabarizwa no gusezera bwa nyuma ku mwamikazi Elizabeth II.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Gen (Rtd) Kabarebe yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

September 27, 2023

COVID 19 yatweretse ko dufite intege nke mu buvuzi- Dr. Sabin

September 27, 2023

Abagore n’abakobwa bageze kuri 23% muri Polisi y’u Rwanda

September 27, 2023

U Rwanda rwahembewe kwimakaza umutekano wo mu muhanda

September 27, 2023

Iraq: Abarenga 100 bishwe n’inkongi yibasiye inzu yaberagamo ubukwe

September 27, 2023

Menya indirimbo nshya ya Gahongayire n’uko Imana yamugize ubuhamya bugenda

September 27, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Gen (Rtd) Kabarebe yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

September 27, 2023

COVID 19 yatweretse ko dufite intege nke mu buvuzi- Dr. Sabin

September 27, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.