Byinshi kuri K9, imbwa zirinda Pariki y’Igihugu y’Akagera

Itsinda ry’imbwa zicungira umutekano Pariki y’Igihugu y’Akagera (K9) ryatangiye gukora ako kazi guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2015. Mu myaka irindwi ishize, iryo tsinda riravugwa imyato ku bw’impinduka zikomeye ryazanye mu birebana n’umutekano w’urusobe rw’ibinyabuzima bigize iyi Pariki.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera butangaza ko kuri ubu iryo tsinda rigizwe n’imbwa 10 zatojwe ku rwego ruhanitse, zirimo ebyiri z’Inyarwanda (imperumwe n’imbwakazi) ndetse n’izavutse ku nyamahanga n’inyarwanda umunani.
Izo mbwa z’ibyimanyi zavutse ku mbwakazi y’inyarwanda n’imperumwe zifite inkomoko mu Bubiligi cyangwa mu Budage zatorejwe gucunga umutekano ari na zo zabanje mu itsinda rya mbere ryabimburiye izindi gucunga umutekano mu myaka irindwi ishize.
Bivuze ko iri tsinda rishya ry’imbwa zirimo gucunga umutekano kuri ubu zavukiye ndetse zinakurira muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, nyuma y’aho izazibyaye zitangiriye ikiruhuko cy’izabukuru. Zakuze zitozwa kureha (gukurikirana ibirari), n’aho bibaye ngombwa zigafata bugwate ba rushimusi n’abandi banyabyaha mbere y’uko abarinda Pariki bahagera bakabata muri yombi.
Kuzana imbwa z’inyarwanda muri gahunda yo gucunga umutekano ndetse no kuba izaturutse mu mahanga zarabyaranye na zo byagize uruhare mu kongerera ubudahangarwa iz’ibyimanyi ku isazi ya tsetse itera indwara y’umusinziro, yakundaga kwibasira imbwa z’inyamahanga byuzuye.
Ibikorwa byo gucunga umutekano no guharanira kubahiriza amategeko muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, bikomeje kugaragaramo intsinzi ikomeye aho ibikorwa bitemewe byagabanyutse ku buryo bufatika nk’uko ubuyobozi bw’iyo Pariki bubihamya.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Pariki, igaragaza ko imitego yicaga inyamaswa zitandukanye yavuye ku 1,997 yavumbuwe mu mwaka wa 2013 igera kuri 25 mu mwaka wa 202; Bivugwa ko na ba rushimusi bafashwe bavuye kuri 420 bagera kuri 16 mu mwaka wa 2021.
Ibice bicungwamo umutekano umunsi ku munsi na byo byakomeje kwiyongera, ndetse n’abarinzi bakomeza kongererwa ubumenyi kandi bahabwa n’ibikoresho bigezweho bibafasha gucunga umutekano no gukurikirana ubuzima bw’inyamaswa kinyamwuga.
Muri iki gihe kuri ubu muri Pariki y’Akagera hageze inkura z’umweru, amatsinda ashinzwe kubahiriza amategeko akomeje guhura n’ingorane nshya kandi ngo bagomba kudatezuka mu guharanira umutekano w’iyo Pariki n’uw’inyamaswa zose ziyita mu rugo.
Itsinda rya K9 ritanga ubwunganizi bukomeye muri urwo rugendo rwo kongera ibikorwa byo gukumira ba rushimusi no gukomeza kurinda urusobe rw’ibinyabuzima byose biba muri iyi Pariki iri mu zikurura ba mukerarugendo ikinjiza akayabo k’amadovize.




