RwandAir irategurirwa gukora ingendo zihuza u Rwanda na Barbados

Leta y’u Rwanda n’iya Barbados byatangiye gusuzuma ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’indege, aharimo kugenzurwa uburyo Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir) yatangira gukora ingendo zihuza Kigali na Bridgetown nta handi ihagaze.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Barbados Lisa Cummins, washimangiye ko ibiganiro bikomeje hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe gutangiza ingenzo za RwandAir zihuza Kigali na Bridgetown.
Minisitiri Commins yakomoje kuri iyo gahunda ku munsi wa kabiri w’Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuje Ibihugu by’Afurika n’ibya Karayibe (AfriCaribbean Trade and Investment Forum/ACTIF), ibaye ku nshuro ya mbere.
Yabitangaje ari kumwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba Prof Nshuti Manasseh, wahagarariye u Rwanda muri iyo nama yatangiye taliki ya 1-3 Nzeri 2022.
Mu biganiro abo bayobozi bombi bagiranye, bunguranye ibitekerezo ku masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere ashobora gusinywa hagati y’u Rwanda na Barbados yiyongera ku yasinywe muri Mata, yorohereza impande zombi gukorera mu kirere cyazo nta mususu.
Kuri ubu RwandAir igira mu byerekezo bisaga 25 mu bihugu 21 byo ku Mugabane w’Afurika, u Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati n’Asiya.
U Rwanda rwagiye rusinyama amasezerano y’imikoranire n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, ahesha RwandAir ububasha bwo kuba yagera no mu byerekezo by’indege z’ibyo bihugu.
Banaganiriye ku bijyanye no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga bigaragara mu bihugu byombi, amahirwe ari mu bucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi n’uko yabyazwa umusaruro, gusangira ubunararibonye mu mitanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, kwimakaza ubukerarugendo bushingiye ku nama, ibirori, n’amamurikabikorwa mpuzamahanga (MICE).
Banaganiriye ku birebana n’Ihuriro Mpuzamahanga ku bukerarugendo (World Trade Market/WTM) ryitezweho guhuza abakeneye kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukerarugendo n’abafite ayo mahirwe hagati y’italiki ya 7 kugeza ku ya 9 Ugushyingo 2022.
Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aheruka kugirira i Barbados muri Mata uyu mwaka, yatangaje ko u Rwanda na Barbados bihuriye kuri byinshi nubwo bidahuje imipaka, agaruka ku isano y’amateka, indangagaciro ndetse no kuba bihuriye mu miryango itandukanye irimo uwa Commonwealth.
Uretse amasezerano arebana n’ingenzo zo mu kirere ibihugu byombi byashyizeho umukono, hari n’andi yasinywe mu nzego nyinshi zirimo ishoramari no kwirinda gusoresha kabiri ibicuruzwa .