Prof Nshuti Manasseh yasobanuye uko u Rwanda rwimakaje uburinganire

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba Prof Nshuti Manasseh, ari i Bridgetown muri Barbados aho yitabiriye Inama ya mbere y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuje ibihugu by’Afurika na Karayibe (AfriCaribbean Trade and Investment Forum/ACTIF2022).

Ni inama y’iminsi itatu yatangiye ku wa Kane taliki ya 1 kugeza ku ya 3 Nzeri, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Abantu bashyize hamwe, Icyerekezo kimwe. Guhuza no kongera gutekereza Ahazaza hacu.”

Ku munsi wa mbere w’iyo nama, Prof Nshuti yahuriye n’abayobozi batandukanye ku meza y’uruganiriro yagenewe Abakuru b’Ibihugu, asangiza abitabiriye iyo nama ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwimakaza uburinganire muri Politiki z’Igihugu zitandukanye, gahunda zitandukanye, igenamigambi n’ibikorwa by’Igihugu.  

Uretse kuba abagore barahawe ijambo mu nzego zose za Leta aho mu Nteko Ishinga Amategeko barenga 60%, kuri ubu hakomeje kugaragara abagore benshi bayoboye inganda n’ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari bikomeye mu Gihugu.

Iyo nama yateguwe na Banki Nyafurika ishinzwe iterambere ry’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga (AfreximBank) ku bufatanye n’ibigo bya Barbados bishinzwe Ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Export Barbados/BIDC) na Invest Barbados).

Perezida wa Afreximbank Prof. Benedict Oramah, yagaragaje agaciro k’iyi nama y’amateka ibaye ku nshuro ya mbere, agaragaza ko Afurika na Karayibe byafashe icyerekezo gishya cyo gukora ubucuruzi buciye mu nzira zikwiriye kandi zifitiye inyungu impande zombi.

Yavuze uburyo Afurika na Karayibe byafatanyije kwamagana no guhangana n’ubucuruzi bw’abantu bajyanwaga kugirwa abacakara ku mugabane w’Amerika, ari na wo musingi w’ubufatanye bugamije kwigobotora ingoyi zasizwe n’ayo mateka ku mpande zombi.

Yashimangiye ko Inama ya AfriCaribbean igira uruhare rukomeye mu kurushaho guhuza imiryango yombi no gusangira ubuhanga n’ubunararibonye bw’Abanyafurika n’abafite inkomoko yaho, aboneraho no gushimira Abakuru b’Ibihugu n’abandi banyacyubahiro bashyigikiye uyu mushinga ku  mpande zombi.

Ibiganiro bitangwa muri iyo nama  biribanda ku buryo bwo guteza imbere inganda no kongera umusaruro zitanga, kubaka ibyanya byahariwe inganda, kunoza ibikorwa remezo, gutera inkunga ubucuruzi no kwimakaza ubufatanye bw’Uturere, guhanga uburyo bworohereza ishoramari ry’abikorera, kwimakaza ubucuruzi n’ubukerarugendo ndetse no kurushaho kunoza umusaruro w’ubuhinzi bikajyana noo kwagura amahirwe y’ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE