ACP Rutikanga yateguje umukwabu ku basinda n’abasambanira mu tubari n’utubyiniro
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Rutikanga Boniface yaburiye abiganjemo urubyiruko bakora ibikorwa bitandukanye yise ubwomanzi birimo ubusambanyi, kwiyandarika, ubusinzi bukabije n’ibindi bakomeje kugaragariza mu tubyiniro, mu tubari no ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa TikTok.
Yabateguje ko mu gihe cya vuba bagiye kujya bakurikiranwa n’amategeko kuko bakomeje gukora ibyangiza sosiyete nyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru aho Urwego rw’Ubugenzacyaha ( RIB) na Polisi y’Igihugu berekanaga abantu 16 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yashimangiye ko mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge, inzego zitandukanye zabonye abirirwa mu bikorwa by’ubwomanzi kandi ko ubuyobozi butazabibemerera.
Yagize ati: “Abacuruza mu tubari, utubyiniro n’ahandi hose, imyitwarire mibi y’abantu bari aho bazayibazwa na bo.
Kuko ntabwo twemera abantu bari aho b’ibyomanzi batwawe n’ikintu bise gutwika. Ibi ndabivuga ndi Umuvugizi wa Polisi n’umuvugizi wa RIB yabivuze, ni na ko ubuyobozi bukuru bubyumva”.
Yashimangiye ko ibyo bikorwa agereranya n’umwanda cyangwa ico Leta y’u Rwanda itazabyihanganira na gato.
Ati:”Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye, bazagende bajye aho haryoshye, bazagende rwose.
Tuzakorana n’abantu bose haba abategura ibitaramo n’abandi hari imyitwarire tutazongera kwemera.”
Yavuze ko mu gihe ibyo bikorwa byo kwiyandarika byaba bikomeje u Rwanda rwasigarana abantu b’ibisenzegeri.
Ati: “Uburenganzira bw’abantu bugira aho buhera n’aho busoreza,ucuruza agira inshingano zo kurinda sosiyete. Ufata izo nshingano akazishyira ku ruhande umunsi inzego zibishinzwe zabishyizemo ingufu ntazavuge ngo turabangamye”.
Yunzemo ati: “Rwose ikintu cy’ubwomanzi,ubusambanyi,ubusinzi, uburaya mu tubari, mu bizwi nka house party, ahantu hose twabihagurukiye”.
ACP Rutikanga yavuze ko umuntu wese ubonye ibyo bikorwa biba yatungira agatoki polisi kugira ibice.
Yaburiye kandi abiyita ibyamamare bakora ibyo bikorwa byangiza sosiyete nyarwanda ahamya ko uzabifatirwamo na we azabihanirwa.
Yavuze ko mu gihe Leta irimo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zitwa ibyuma, na gahunda yari yaratangijwe yo kunywa inzoga zemewe izwi nka “Tunyweless” ntaho yagiye.
Ati: “Ntabwo twemera ko abo banywa ibyemewe ngo babinywe uko bishakiye, bagwe mu muhanda tubatoragure, bambare uko bashaka,ntabwo birangiriye aho”.
Yakomoje no ku bitwikira ijoro ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa TikTok bakaganira n’abo hanze y’Igihugu ibiganiro biteye isoni birimo ubusambanyi n’ibindi ko inzego zibishinzwe zibazi kandi mu minsi mike zibashyira ahagaragara bityo abasaba kubireka hakiri kare.
Ibifatwa nk’urukozasoni ni ugusinda mu uruhame, ukaba wakwinyarira, cyangwa inzoga zikaba zakugaragura hasi mu muhanda.
Gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda na byo mu muco nyarwanda bifatwa nk’icyaha cy’urukozasoni.
Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n’ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga hati “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).
