Rusizi: Inyubako y’ubucuruzi yahiriyemo iby’agaciro k’arenga miliyoni 9 Frw
Inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Sebakungu Vincent, yari iri mu Mudugudu wa Gacamahembe, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe mu mujyi wa Rusizi yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa sita na 45 z’ijoro rishyira uyu wa 7 Kanama 2026, ihiramo iby’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 9 700 000.
Yari iy’imiryango 3, abakoreragamo bose ntibagira na kimwe barokora nta n’ubwishingizi bagiraga na nyira yo arahahombera bikomeye kuko na we nta bwishingizi yari ayifitiye. Umuryango wo hagati nyirawo yacuruzaga ibirimo gaze. Umuryango umwe wari warayemo umusore, avamo ku bw’amahirwe yari yatangiye kubura umwuka kubera umwotsi mwinshi wari wamuzibiranyije.
Kwihangana Thomas ucuruza hafi y’aba bagize ibi byago ibintu byabo bigashya yabwiye Imvaho Nshya ko yari aryamye muri icyo gicuku kuko we arara muri butiki acururizamo abo bandi bagataha, bagasigamo uwo musore, umuzamu ukorera hafi yabo bose araza amubwira ko abona umuryango wo hagati w’iyo nyubako ugurumanamo umuriro, amusaba guhamagara nyira wo ngo aze arebe kuko ataha hafi y’aho akorera.
Ati: “Akibimbwira nibutse ko ku muryango ubanza hararamo umusore, tujya kumureba dusanga yahezemo umwotsi wamuzibiranyije. Twishe urugi hamwe n’abandi bari bamaze kuhagera, dusanga yarambarayemo ameze nk’uwapfuye adakoma amaguru ari iruhande rw’urwo rugi, ndamushikuza muta hanze kuko umuriro wari ukaze na gaze zituragurika, bamujyana kwa muganga dukomeza kugerageza kuzimya biratunanira.’’
Avuga ko bari bafite impungenge ko n’inyubako ziyegereye zashya, ku bw’amahirwe Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi rizana kizimyamwoto iyizimya umuriro utarakwira mu zindi.
Yavuze ko nk’abacuruzi, iyi nkongi ibasigiye isomo ryo gushaka ubwishingizi. Ati: “Nanjye ntabwo ngira n’inzu nkoreramo, iyi nkongi yanteye ubwoba ntekereza gushaka ubwishingizi bw’ibyo nkora nkanabikangurira bagenzi banjye kuko abenshi bakora batabufite n’inyubako bakoreramo zitabufite.’’
Nzabarankize Etienne uhaturiye na we watabaye yavuze ko bababajwe cyane n’uko abo bari babereye abakiliya bahuye n’ibyo byago Kandi nk’abaturanyi, mu muco nyarwanda wo gutabarana buri muturanyi, inshuti n’abavandimwe, uko bifite bagerageza kubasura, bakabafata mu mugongo. Banakangurira abacuruzi kutibagirwa ubwishingizi.
Ati: “Nkurikije uko nabonye iyi nkongi n’uburyo batashye amara masa kandi ari wo murimo wabo wa buri munsi wari ubatungiye imiryango, nagira inama buri mucuruzi yo kudahirahira ngo akore nta bwishingizi kuko iyo akora atabufite, akenshi yaranatangiye umushinga agujije banki, umuryango uhangayika.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre avuga ko nyuma y’igenzura bakoze basanze iyo nkongi yatewe na gaze imwe mu zicuruzwa n’uwo mu muryango wo hagati yangiritse umwuka wayo urasohoka ukubitana n’ubushyuhe bw’imbabura bari basize bacanye, gaze iraturika inyubako irashya.
Ati: “Twabaruye ibyahiriyemo dukurikije uko babitubwiraga tubona iby’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 9 700 000. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane niba hari ikindi cyaba cyayitwitse ariko, turebye twaketse ko umwuka wa gaze yari yarangiritse wasohotse ugakubitana n’imbabura bari basize bacanye kuko bavuze ko bayisigaga bayicanye hari ibyo barajeho, igaturika inyubako igashya.’’
Yasabye abacuruzi na ba nyirinyubako kujya bazirikana ubwishingizi kuko nk’aba iyo babugira bwari kubishyura. Yanasabye abaturage kwitondera gaze kuko benshi nta bumenyi baba bazifiteho, kuyivanga n’ibindi bintu bishobora guhura bigateza inkongi bagomba kubyirinda.
Yihanganishije abagize biriya byago kuko bibabaje cyane kuba umuntu avunikira ibintu ashaka kwiteza imbere no gutunga abe, inkongi nk’iyo ikabigira umuyonga mu isaha imwe, asaba abaturage gukomeza kubaba hafi, ugize icyo afite akabagoboka.
