Umuhanzi Angélique Kidjo agiye gushyirwa kuri ‘Hollywood Walk of Fame’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 8, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzikazi ukomoka muri Benin, Angélique Kidjo, agiye guca agahigo nyuma yo gutoranywa nk’Umunyafurika wa mbere ukora umuziki ugiye guhabwa icyubahiro cyo gushyirwa kuri ‘Hollywood Walk of Fame’. Uyu mugore umaze imyaka isaga 40 akora umuziki agiye kwandika aya mateka nyuma y’iminsi mike akoze indirimbo yise ‘Kakuwa’ yafatanyije na Diamond Platinumz.

Mu 2025, ni bwo itsinda rya ‘Hollywood Chamber of Commerce’ risanzwe rihitamo abahanzi bahabwa icyo cyubahiro batangaje ko Kidjo ari umwe mu bantu 35 bagize itsinda ry’abazashyirwa kuri ‘Hollywood Walk of Fame’ mu 2026. Umuhango wo kumushyira kuri ‘Hollywood Walk of Fame’ uteganyijwe ku wa 18 Kanama 2026, aho azahabwa inyenyeri ya 2 854 ku muhanda uzwi cyane muri Los Angeles.

Kidjo agiye guhabwa iyo nyenyeri nyuma y’uko aherutse gushyira hanze album ye ya 18 yise “HOPE!!”, yasohotse muri Mata 2026, ikaba yarayikoranye n’abahanzi barimo Pharrell Williams na Quavo. Ni inyenyeri ije isanga ibindi bigwi Kidjo yubatse birimo ibihembo bitanu bya Grammy Awards.

Kuba yarabaye Ambasaderi wa UNICEF kuva mu 2002, nyuma aza gushinga ‘Batonga Foundation’ ifasha mu burezi bw’abakobwa bo muri Afurika. Kidjo azwi cyane ku kuba yarahuje injyana gakondo zo muri Afurika n’izigezweho, bikamufasha kumenyekana hirya no hino ku Isi.

Uretse Kidjo abandi bazahabwa icyubahiro cya ‘Hollywood Walk of Fame’ barimo ‘Miley Cyrus’ na ‘Bone Thugs-N-Harmony’ n’abandi. Kuba Kidjo agiye gushyirwa kuri ‘Hollywood Walk of Fame’ ni ikimenyetso cy’uko umuziki nyafurika ukomeje kugira umwanya ukomeye ku rwego mpuzamahanga.

Angelique Kidjo agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro nk’umunyafurika wa mbere
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 8, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE