Maj. Gen. Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi ku wa 7 Kanama 2026, yahuye n’abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), ndetse n’abari mu butumwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Maj. Gen. Nyakarundi yasuye umutwe wa RWABAT-1 ukorera mu kigo cya ‘Socatel M’Poko’ i Bangui, agirana ikiganiro n’abayobozi b’uwo mutwe, abashimira ubunyamwuga, ubwitange ndetse n’umurava bagaragaza mu gusohoza neza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro.
Yanabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, abashimira uruhare rwabo mu guharanira amahoro n’umutekano. Maj. Gen. Nyakarundi yabaganirije ku miterere y’umutekano w’u Rwanda no mu karere, anabashishikariza gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, kubahiriza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda no gukomeza gusigasira isura nziza yazo.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yanahuye kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA, Lt. Gen. Humphrey Nyone, baganira ku butumwa bwa MINUSCA n’uruhare rukomeye abasirikare b’u Rwanda bagira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Biteganyijwe ko Maj. Gen. Nyakarundi azitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare b’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) batojwe na RDF, ndetse anagirane ibiganiro n’abayobozi ba MINUSCA ndetse n’ubuyobozi bw’Ingabo za Centrafrique.
Ivomo: MINADEF


