Nyamasheke: Mu Mudugudu wa Nganzo batewe impungenge n’abana batagira aho bakinira
Imiryango 96 igizwe n’abantu 308 yatujwe mu Mudugudu wa Nganzo, mu Kagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke iravuga ko itewe impungenge no kubura aho abana bayigize bakinira n’aho bidagadurira cyane cyane mu biruhuko, usanga bajya ku Kivu cyangwa bakanyura mu mashyamba bajya gushaka abo bakina nabo bakikanga ko bahuriramo n’imbwa z’agasozi.
Abo baturage bavuga ko bahamaze imyaka 15 abakuru n’abato batabona aho banyeganyegera ngo bakine basabane, bishime, babanje kubakirwa inzu zitari zimeze neza zabasenyukiyeho, umwaka ushize ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamasheke n’ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bubakirwa inziza muri gahunda yo gusangira n’abayituriye inyungu zituruka ku bukerarugendo no kubafasha guhindura imibereho yabo.
Bavuga ko mu kubakirwa inzu zijyanye n’igihe, bakanubakirwa ishuri ry’inshuke ngo abana babo bato babone aho biga, bari bategereje ko noneho bazashakirwa ikibuga cy’umupira w’amaguru n’iby’uw’intoki, byajya binifashishwa mu myidagaduro n’abakuze bakaboneraho, n’igihe babonye abashyitsi bakabaona aho babakirira hisanzuye, babona ntibikozwe.
Nyiransabimana Alphonsine ubana n’abana be 2 avuga ko kutababonera aho bakinira bimutera impungenge. Ati: “Maze hano imyaka 15. Kimwe na bagenzi banjye dutewe impungenge zikomeye n’ahazaza h’abana bacu batagira aho bisanzurira ngo bakine, n’ababasuye bakabura aho bidagadurira. Bituma mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko bazerera bajya gushaka aho bakinira, bakirirwa iyo tutazi, ugashima Imana ubonye umwana atashye amahoro. Bafite aho bakinira tuzi twajya tunabashaka igihe tubakeneye tukababona ariko ntibishoboka.”
Bagirubwira Innocent ufite abana 3 na we yagize ati: “Umwana utakinnye ngo impano ze zigaragare tunabafashe nk’ababyeyi kuzikuza tuzizi biratubabaza cyane. Twashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatwubakiye izi nzu, nibatere indi ntambwe baduhe aho abana bidagadurira bave mu bwigunge.”
Yongeraho ati: “Icyari kiduhangayikishije bikomeye cyo kubura aho inshuke zacu ziga cyo baragikemuye, ariko kwirirwa bicaye badakina, nta ndwara bazakurizamo tutazi? N’abakuru nubwo tutashobora gukina nka bo ariko natwe dukeneye kwidagadurana n’abana bacu. Ntaho dufite usanga twicaye aho gusa nta gahunda dufite, nta byishimo, ariko ibibuga bihari abana bacu badushimisha tukava muri ubwo bwigunge.”
Kabibi Judith ufite abana 4, avuga ko umwana wabonye aho akinira aba atandukanye cyane n’utahabonye. Urubyiruko rudakina ngo rwishimane n’ababyeyi nta busabane bwihariye rugirana na bo nk’urwabashimishije ari yo mpamvu bahora basaba ibibuga abana babo bakiniraho.
Ati: “Gutunga abana mu nzu badakina n’abandi kubera kubura aho bakinira, badashobora kujya kubyinana cyangwa kuririmbana n’abandi kuko badafite aho byabera biraduhangayikishije cyane. Dukomeje gusaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kutwumva bugakemura iki kibazo abana ntibazagongwe n’ibinyabiziga bajya gushaka aho bakinira kure.”
Iki kibazo cyagarutse mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buherutse kugirana n’abanyamakuru ku ya 31 Nyakanga 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse abizeza ko ubwo bamaze kubabonera aho baba heza, n’aho abana babo biga, ubushobozi buzaboneka bundi aho bakinira hazitabwaho kuko na cyo bakibona nk’ikibazo gihangayikishije.
Ati: “Koko nta bibuga bihari kandi ni ikibazo gikomeye natwe nk’ubuyobozi tubona. Kubera amikoro adahagije tugenda dukemura ibibazo mu byiciro. Twifuza ko Imidugudu yacu y’icyitegererezo yaba ifite aho abana bakinira, banidagadura mu mikino n’imyidagaduro ariko amikoro adahagije yatumye tubanza irererero twabonaga ari ryo ryihutirwa cyane. Amikoro naboneka ibibuga na byo bizubakwa kuko na byo biragaragara ko bikenewe cyane.’’
Abo baturage bavuga ko igihe ibibuga byabonekera byaca n’ubuzererezi bwa bamwe mu bana bitwaza gukina bakagenda igitondo bagataha ijoro ababyeyi batazi iyo biriwe n’ibyo biriwemo, harimo n’ababacika bakajya koga mu kiyaga cya Kivu kandi batabizi, hakaba impungenge ko barohama.
