Musanze: Abakora mu nganda zitunganya amakoro bataka kutagira ibikoresho by’ubwirinzi
Mu gihe urwego rw’inganda rukomeje kwaguka mu Rwanda no gutanga akazi ku rubyiruko, bamwe mu bakozi bakora mu nganda zitunganya amabuye y’amakoro mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Cyanya, bavuga ko bakora ariko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko badafite ibikoresho by’ibanze bibarinda impanuka n’indwara bashobora guterwa n’akazi.
Abo bakozi bavuga ko buri munsi baba bahanganye n’ivumbi ryinshi, urusaku rw’imashini n’amabuye aremereye, nyamara bakaba badafite ingofero zirinda umutwe, inkweto zabugenewe (bote), uturindantoki, udupfukamunwa, imyenda y’akazi ndetse n’ibikoresho bikingira amatwi.
Umwe mu basore umaze imyaka itatu akorera muri imwe muri izi nganda witwa Ntezimana avuga ko bahura n’ingorane cyane mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati: “Hari igihe ibuye rigwa ku kirenge cyangwa ku mutwe. Hari abo twakoranye bavunitse amaguru ariko ntibigeze bafashwa kuvuzwa n’uruganda. Iyo ubajije impamvu bakubwira ko buri wese yireberera.”
Akomeza avuga ko umunsi ushira bahumeka ivumbi ryinshi ibintu bituma bahorana inkorora.
Yagize ati: “Nta dupfukamunwa tugira. Twese duhora dukorora, turwaye ibicurane bidakira, tuva mu kazi amazuru yafunze. Hari abo mbona bagiye bava mu kazi kubera uburwayi budakira. Iyo ugeze nimugoroba uba umeze nk’uwahumekeye mu mukungugu umunsi wose.”
Nsanzineza Claver yavuze ko ikibazo cy’urusaku rw’imashini na cyo gikomeye.
Yagize ati: “Imashini dukoreraho zirasakuza cyane. Nta bikoresho bikingira amatwi tugira. Hari igihe dutaha umutwe uturemereye, uturya, cyane hari n’abafite umutwe uhoraho udakira, bamwe bavuga ko batangiye no kutumva neza.”
Avuga kandi ko imyenda bakoresha isanzwe, bityo umubiri ugahora wuzuye ivumbi.
Yagize ati:”Hari abagiye barwara indwara z’uruhu kubera gukora buri munsi tugataha twuzuye ivumbi. Twifuza ko inzego zibishinzwe zadukorera ubuvugizi tukabona uburenganzira bwacu nk’abakozi, ikindi abakoresha bacu na bo bakaganizwa.”
Bamwe mu bakozi bavuga ko nyuma yo kumara igihe bakorora cyangwa bafite ibibazo by’uruhu, bahitamo guta akazi kuko amafaranga bakuramo aba atagihwana n’ayo bakoresha bivuza.
Bavuga ko kuba nta bikoresho by’ubwirinzi bihari bituma impanuka zibageraho kuko bagenda banyerera ku mabuye akabagwira, cyane cyane igihe cyo kuyakata no kuyasya.
Nizerimana François, umwe mu bafite uruganda rutunganya amakoro muri aka gace, yemera ko ikibazo cy’ibikoresho by’ubwirinzi gihari, ariko akavuga ko mbere babibahaye bakabifata nabi abandi bakanga kubyambara kugeza ngo ubwo bahisemo ko abakozi babisabwa mbere yo gutangira akazi.
Yagize ati: “Icyo kibazo turakizi. Twebwe tubwira umuntu wese uza gushaka akazi ko agomba kuza yitwaje ibikoresho by’ubwirinzi nk’inkweto, ingofero, udupfukamunwa n’ibindi. Hari ababifata nk’ibidafite akamaro bagashaka akazi uko baje, natwe kubera ko dukeneye abakozi tukabakoresha, gusa ibi bigiye gukosorwa.”
Ku birebana n’ubwishingizi, yavuze ko buri mukozi aba afite ubwishingizi bwo kwivuza cyane iyo ari nyakabyizi, kandi ko bishingira abakozi bahoraho.
Yagize ati:”Ntabwo twavuga ko nta bwishingizi bafite kuko buri wese aba afite ubwisungane mu kwivuza, Mituweli cyangwa ubundi bwishingizi, twe twishingira gusa abakozi bahoraho na bo bagera ku 9. Gusa turasaba abazaza gukora kujya bitwaza ibikoresho by’ubwirinzi kuko ari bo ba mbere bireba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko atari azi ko muri kariya gace hakorera izo nganda zaba zitujuje ibisabwa, ariko ko agiye kuhagera akaganiriza ba nyiringanda.
Yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko hari izo nganda zikorera aho. Tugiye kubikurikirana tumenye niba zujuje ibisabwa byose mbere yo guhabwa uburenganzira bwo gukora, harimo no kureba niba amategeko arengera abakozi yubahirizwa.”
Yavuze ko ubuzima n’umutekano by’abakozi biri mu nshingano z’umukoresha, bityo ko nibasanga hari amategeko atubahirijwe hazafatwa ingamba zikwiye.

