Muhanga: Hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge zisaga 6 700
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko mu gikorwa kimaze iminsi itanu cyo gukusanya no kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, hamaze gufatwa inzoga zitujuje ubuziranenge 20 262 zifite agaciro ka miliyoni 40 504 209 Frw, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage, hakaba hamenwe izisaga 6 700.
Kuri uyu wa 6 Kanama 2026, mu Murenge wa Nyamabuye habereye igikorwa cyo kumena izi nzoga, ahangijwe litiro zisaga 6 700 zirimo izizwi nk’ibyuma ndetse n’izindi zengwa mu bitoki n’ibindi binyobwa byagaragaye ko bitujuje ubuziranenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko iki gikorwa kiri mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta yo gukura ku isoko ibinyobwa bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Kuva ku wa 1 Kanama turimo gukomeza gukurikirana ibi binyobwa bidafite ubuziranenge no kubimena kugira ngo bitongera kugera ku baturage. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ari uburozi, bityo kubirandura ni ukurengera ubuzima bwacu.”
Yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru y’ahakigaragara ibi binyobwa aho kubihisha, avuga ko kubiceceka ari ugushyigikira ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ati: “Ikintu cyamaze kugaragazwa ko cyangiza ubuzima ntabwo gikwiye guhishwa, umuturage wese ufite amakuru akwiriye kuyatanga kugira ngo inzego zibishinzwe zibikure ku isoko ndetse no mu baturage muri rusange.”
Bamwe mu baturage bavuga ko icyemezo cyo kurandura izi nzoga bacyakiriye neza. Habanabakize Innocent, utwaza abaturage imizigo mu Mujyi wa Muhanga (umukarani), yavuze ko izi nzoga zizwi nk’ibyuma zangije ubuzima bwa benshi, harimo n’abahoze bakora akazi nk’ake.
Ati: “Narazinyweye, twazinywaga tuzi ko turimo kuzishakamo imbaraga ngo dukore akazi, ariko wamara kuyinywa ahubwo kagapfa, twishimiye ko Leta yaziciye kuko zaratudindije aho kwiteza imbere ukayabona uyajyana mu byuma. Hari bagenzi bacu batakibasha gukora kubera ingaruka zazo, kandi bari bakiri bato bafite imbaraga.”
Nsanzumuhire Berchimas, utwara abagenzi ku igare, yavuze ko kunywa ikinyobwa cya Kiwingu byamugizeho ingaruka kuko byamuviriyemo kwibwa igare rye. Ati: “Nari ntwaye umugenzi mujyanye i Shyogwe, agezeyo angurira Kiwingu, ngarutse nimugoroba natangiye kubona ibicyezicyezi, ndenga umuhanda ngwa mu ishyamba, nongeye gukanguka nsanga amafaranga, telefone n’igare byose babyibye, ubu ndimo gukoresha igare rya kabiri, ahubwo batinze kubica pe.”
Ku ruhande rw’abacuruzi, Umutoniwase Chantal, umwe mu bacuruzaga izi nzoga, yavuze ko nubwo babihombeyemo, bashyigikiye gahunda yo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ati: “Twahombye kuko ari zo twacuruzaga cyane, ariko ntitwakomeza kugurisha ibintu bivugwa ko byangiza ubuzima bw’abakiliya bacu. Icyo dusaba ni uko Leta yadufasha kubona ubundi buryo bwo gukora ubucuruzi.”
Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, izi nzoga zimaze guteza ingaruka zikomeye mu gihugu, aho zimaze kwica 50, abarenga 100 barahumye kubera zo, mu gihe abarenga 11 000 bamaze kuzahazwa n’ingaruka zazo.
Mu Karere ka Muhanga honyine hamaze gufatwa litiro 20 262 z’inzoga zitujuje ubuziranenge. Harimo litiro 4 508 z’ibyuma, litiro 2 254 z’izindi nzoga zirimo izikozwe muri tangawizi n’ibitoki na litiro 13 500 zafatiwe mu ruganda rwa Zoka zikamenwa ku wa 5 Kanama 2026.




