Ibishingirwaho mu kwizihiza ‘Umuganura’ mu Rwanda 

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Mu gihe u Rwanda rwizihiza  Umunsi Mukuru w’Umuganura buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Inteko y’Umuco isobanura ko Umuganura ugenda uhinduka bitewe n’ibyo abantu bagezeho hakaganurwa ibyagezweho mu ngeri zitandukanye bitewe n’ibyo bakora, mu gihe  mu Rwanda rwo ha mbere  haganurwaga ibyejejwe byiganjemo amasaka n’ibindi.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Intebe y’Inteko Yungirije, Uwiringiyimana Jean Claude yagaragaje ko ubu Abanyarwanda baganuzanya ibyo bagezeho mu byiciro bitandukanye birimo; mu ikoranabuhanga, ubuzima n’ibindi aho kuba umusuraruro w’ibikomoka ku buhinzi gusa.

Uwiringiyimana asobanura ko haganurwa ibyagezweho ariko hari  abiganjemo urubyiruko bagitekereza ko Umuganura wizihizwa hakoreshejwe imbuto za kera, bigatuma babiharira abakecuru n’abasaza kandi atari ko bikimeze kuko ubu n’umwana ashobora kuganuza ababyeyi be amanota meza yagize mu ishuri.

Yagize ati: ”Impamvu rimwe na rimwe batabyumva nuko bavuga ngo Umuganura ugizwe na za mbuto za kera za rucakarara bya bindi byo hambere, ariko ubu tuganuza Igihugu ibyo dukora mu nzego zitandukanye; mu ikoranabuhanga, mu buzima mu bikorwaremezo, ni ibyo twishimira ntabwo ari umusaruro uva ku byo ubuhinzi gusa. Umwana yaganuza ababyeyi  amanota meza yagize, nonese ntamaze umwaka yiga si umurimo se?”

Avuga ko nubwo hari aho  bizihiza Umuganura mu buryo bwa gakondo basangira amasaka n’ibindi na byo ari byiza kandi bashobora kubikomeza kuko ari umuco ariko n’urubyiruko ntirwumve ko ari gahunda zahariwe abakuze gusa.

Agira ati: ”Urubyiruko rero turarushishikariza kubyumva bumve ko Umuganura, ntabwo ari ibyo bya gakondo ni umusaruro mu nzego zose, ibyo wagezeho byiza ukabiganuza Igihugu ndetse ugafasha na ba bandi batabashije kubigeraho.”

Umuganura ni iki?

Uwiringiyimana asobanura ko Umuganura ari  umunsi wo kwishimira no gusangira umusaruro weze, ukaba ari umwe mu nzira 18 z’ubwiru zitandukanye zabagaho mu Rwanda rwo hambere. 

Ni gahunda y’Igihugu yamaraga umwaka wose aho mu Rwanda rwo hambere guhera muri Nzeri habagaho gahunda yo  gutanga imbuto rubanda ruzabiba itanzwe n’Umwami akayiha abatware hakabaho icyitwaga ‘guturutsa imbuto’ (kubiba bwa mbere zimwe mu mbuto zirimo uburo, amasaka n’izindi).

Muri Gashyantare ngo habagaho  kujyana i Bwami imbuto yeze bwa mbere ari byo byitwaga kujyana ‘umurorano’, noneho muri Kanama akaba ari bwo habaho Umuganura, abaturage bakajyana imbuto i Bwami n’abatarejeje na bo bakaganuzwa.

Nyuma yo kuganuzanya Umwami yarongeraga agatanga imbuto abaturage bakayitaho bashingiye ku ndangagaciro yo gukunda umurimo kandi cyaraziraga kurya imbuto.

Uwiringiyimana akomeza asobanura ko uyu muhango w’Umuganura waje gucibwa n’Abakoroni mu 1925, bagamije  guca umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda ariko ukongera gushyirwaho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu 2011.

Agira ati: ”Umuganura watumaga Abanyarwanda bashyira hamwe bakaganira bati: wowe ntiwejeje kubera ko wahuye n’icyiza runaka, bakongera bakaganira hari ikintu uwo muzi w’indangagaciro uko wari uteye nyako n’icyo wari ugamije, rero byagaruwe na Leta y’Ubumwe mu 2011.”

Inteko y’Umuco igaragaza ko Umuganura ubumbatiye indangagaciro zituma Abanyarwanda bakora umurimo unoze, utari umuhango wo gusangira umutsima gusa ahubwo wizihizwa hazirikanwa indangagaciro zatumye umusaruro ugerwaho.

Umuganura ubumbatiye gahunda yo guteza imbere abaturage mu gukorera Igihugu, benecyo bakagiha amaboko ku buryo haboneka ibyo kuganura no kuganuza, kunga ubumwe, kuko  ntacyo abantu bageraho badakoreye hamwe, kubaha ubuzima no kugira ubuzima bwiza, gukorera ku ntego ndetse no kunoza umurimo.

Intebe y’Inteko Yungirije Uwilingiyimana Jean Claude yashimangiye agaciro umuganura ufite mu buzima bw’Abanyarwanda
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE