Huye: Amacupa ibihumbi 3, ibilo 200 bya tangawizi, litiro 31 000 bimaze kumenwa

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Mu rwego rwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Polisi n’abandi bayobozi bafashe inzoga zitujuje ubuziranenge mu Kagali ka Rukira, Umurenge wa Huye, ahitwa mu Gacyamo.

Abatuye muri uyu Mudugudu w’Agacyamo bavuga ko izi nzoga z’ibyuma kuzica biziye igihe kuko zangije ubuzima bwa benshi nubwo batazi ko bazagaruka mu buzima busanzwe.

Mukamurenzi ati: “Niba byashobokaga, abazanye igitekerezo cyo gukora izi nzoga zitujuje ubuziranenge bakabiryozwa kuko abantu barashize rwose. Urebye uko amaso y’abantu yamenaguritse kubera izi nzoga, abandi babyimbye inda nk’abarwaye urushwima, wahita ujyana mu butabera abazenga kuko bazi ububi bwazo, barangiza bakaziha abantu.”

Umwe mu bacuruzi basanganywe inzoga zitujuje ubuziranenge bakunze kwita Bikorimana, yabwiye Polisi ko inzoga acuruza azirangura ku muturage uzikora, ariko we atazikora.

Ati: “Izi nzoga nzirangura kwa Nduhuye Paulin, ni we uzikora kandi azikorera iwe mu rugo.”

Mu bugenzuzi bwakozwe mu rugo rwa Nduhuye, hasanzwemo ibilo 200 bya tangawizi yifashisha mu gukora izo nzoga, amacupa azishyiramo, n’ikarito yuzuye udupapuro tw’ibirango bijya ku macupa y’inzoga akora.

Uretse mu Karere ka Huye, ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge birimo kuba mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabibwiye Imvaho Nshya.

Ati: “Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kandi bidakoranye umwimerere ni ingenzi. Ibi binyobwa ni uburozi bwangiza ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko ari na rwo Rwanda rw’ejo hazaza. Ababinywa byangiza imikorere y’ubwonko, bikabatera kutagira imitekerereze mizima, bikabashora mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko izi nzoga zitangiza ubuzima bw’abazinywa gusa, ahubwo zinatera amakimbirane mu miryango, zigatuma habaho urugomo ndetse zikongera ibyaha bikorerwa mu baturage.

Ati: “Ibinyobwa bimaze kumenwa ni amakarito 1 313 y’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye, amacupa 3 179 ndetse na litiro 31 269 z’ikigikwangari. Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hamenwe izi nzoga, aho iziganjemo ari izizwi ku izina ry’ibyuma, zizwiho guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annociata, yavuze ko ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kidashobora gukemurwa n’inzego za Leta zonyine, ahubwo ko bisaba uruhare rufatika rw’abaturage.

Yagize ati: “Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi batanga amakuru ku bantu babikora cyangwa babicuruza, kugira ngo turinde ubuzima bw’abaturage kandi twubake umuryango utekanye.”

Umuganga mu Bitaro bya Kabutare, Nsabimana François, yavuze ko inzoga z’inkorano zishobora guteza uburozi bukomeye bitewe n’ibinyabutabire bizirimo.

Yagize ati: “Izi nzoga zishobora kwangiza umwijima, impyiko n’ubwonko, ndetse zikaba zanateza urupfu. Turasaba abaturage kwirinda kuzinywa.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bizakomeza mu Ntara y’Amajyepfo no mu gihugu hose, ishimangira ko hatazihanganirwa abakora, abacuruza cyangwa abakwirakwiza ibi binyobwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, avuga ko Polisi n’izindi nzego zitandukanye batazihanganira abanywa, abakora n’abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’abakora ibyaha muri rusange akanasaba buri wese kwirinda icyagira ingaruka ku buzima bwe ndetse n’ubwabandi muri rusange.  

Ati: “Ntiduzihanganira abakora, abacuruza cyangwa abakwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Turasaba buri muturage kwirinda icyagira ingaruka ku buzima bwe n’ubw’abandi no gukomeza gutanga amakuru kugira ngo ibi byaha bicike burundu.”

Polisi n’izindi nzego z’ubuyobozi zikomeje gushishikariza abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru y’aho bikorerwa cyangwa bicururizwa, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubaka umutekano usesuye.

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE