Iran yaciriye mu marenga abo izihimuraho USA niyigabaho ibitero bishya
Iran yaburiye Ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu ibiteguza ko izihimura bikomeye cyane ikarasa ibikorwa remezo by’ingufu bifatiye runini Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zakongera kugaba ibitero bishya ku butaka bwayo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Kanama 2026, byatangaje ko igitero icyo ari cyo cyose gishya Amerika yagaba ku butaka bwa Iran kizakurikirwa no kwihimura binyuze mu gushyira mu kaga abafatanyabikorwa ba hafi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Reuters yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yagiranye ibiganiro na bagenzi be bo muri Arabia Saudite, Turkey na Qatar, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pakistan kandi ko Abbas yababuriye ko abafitanye umubano bose na Amerika bazagirwaho ingaruka.
Minisitiri Abbas yavuze ko ibyo bihugu nibidakoresha ijambo bifite ngo bibuze Perezida Trump gusubukura ibitero kuri Iran, bizakurikirwa no kwihimura ku bikorwa remezo by’ingufu biri hirya no hino mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aherutse gukangisha kugaba ibitero ku bikorwa by’ingufu n’ibikorwa remezo bya Iran mu gihe icyo gihugu cyakomeza kwinangira ku masezerano y’amahoro.
Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Trump yavuze ko agiye kugirana ibiganiro na Iran ariko icyo Gihugu cyahakanye ayo makuru gitangaza ko nta biganiro bari kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi nta nama iyo ari yo yose iteganyijwe na Amerika.
Ibyatangajwe na Iran bihabanye n’ibyatangajwe na Perezida wa Amerika Donald Trump, kuko yari yemeje ko impamvu yongeye gusubika kugaba ibitero kuri icyo Gihugu ari uko hari ibiganiro by’amahoro bigiye kongera kubahuza.