Rwamagana: Umusaruro w’ubuhinzi wikubye kabiri babikesha kuhira

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Nzige bavuga ko kuba barahawe na Leta uburyo bwo kuhira bwatumye n’umusaruro wabo uzamuka, wikuba kabiri. Abo bahinzi bahamya ko gahunda yo kuhira yatumye basigaye bahinga ibihe byose batagendeye ku mvura umusaruro ukikuba kabiri.

Kanani Emmanuel wo mu Murenge wa Nzige, mu Kagari ka Kigarama mu Mudugudu wa Mikoni uri mu itsinda Twiteze imbere Mukoni yavuze ko umusaruro we wikubye kabiri bitewe nuko Leta yabegereje uburyo bwo kuhira.

Yagize ati: “ubu nahinze ibitunguru, kubera ko Leta ibinyujije mu mushinga SAIP, wahaye imipira Koperative Gwiza, umusaruro nabonye wikubye kabiri, kuko mbere nezaga nk’ibilo 45 cyangwa 50 ubu twuhira nejeje ibilo 100.”

Mukeshimana Gloriose yavuze ko kuba bafite amazi byatumye aho guhinga ibishyimbo n’ibijumba yigira inama yo guhinga imiteja kuko yabonye ari byo birimo inyungu.

Yagize ati: “Mbere yuko SAIP iduha amazi nahingaga ibishyimbo n’ibijumba by’amaramuko, ariko ubu nahinze ibitunguru nkuramo ibilo 100 mbigurisha ikilo ku mafaranga y’u Rwanda 1000, nguramo amabati.”

Yavuze kandi ko anahinga ibitunguru kuko yabonye ko bifite inyungu, ku buryo yejeje ibilo 100 abigurishamo amafaranga y’u Rwanda 100 000 aguramo amabati, akomeza guhinga yizigama hanyuma bubakamo inzu.

Nzamwitakuze Valentine wo mu Murenge wa Nzige, mu Karere ka Rwamagana wo mu itsinda Twigire rimwe mu yagize koperative Gwiza, uhinga imiteja, ashima uburyo Leta yabatekerejeho bakaba batagihinga bisunze igihe cy’imvura.

Yagize ati: “Umushinga SAIP wadufashije kubona ibikorwa remezo none turuhira. Mbere twahingaga tugendeye ku mvura kandi ntitwari tuzi guhinga kijyambere, ariko baraduhuguye, duhuza ubutaka ku buryo no kubona isoko biroroha, duhinga dufite isoko. Ubu ubuhinzi ntitukibukora by’amaramuko, ahubwo twiteje imbere, ubu twakoze amasuku mu nzu, twishyura Mituweli bitatugoye, muri rusange ubuzima bwarahindutse.”

Umuyobozi wa koperative Gwiza, Jackson Rukundo avuga ko kuba barahawe uburyo bwo kuhira byahinduye cyane umusaruro w’ubuhinzi, urazamuka.

Yagize ati: “Mbere yuko SAIP II iza, umusaruro wari muke cyane kuko tutari dufite ibikoresho bihagije byo kuhira. Mu bice bimwe na bimwe, amazi ntiyashoboraga kugera mu mirima, ndetse mu gihembwe cya C ntitwahingaga kubera izuba ryinshi.

Nyuma yo kubona inkunga yo kuhira, umusaruro wariyongereye cyane kandi SAIP yaduhuje n’ibigo by’imari n’amasosiyete atugurira umusaruro, abahinzi ntibagihinga imyaka ngo barye ahubwo umuhinzi akagira aho ava naho agera. “

Yakomeje asobanura ko ubuhinzi babukorera mu gishanga cya Nyirabidiriri ku buso bwa hegitari 800 harimo 215 ziri mu gishanga izindi zikaba ku materasi, imaze imyaka 12 ikora, ifite abanyamuryango barenga  700, igahinga ibihingwa byoherezwa mu mahanga harimo imiteja, urusenda rw’ubwoko butandukanye.

Iyi koperative imaze imyaka 12 ikora, ifite abanyamuryango barenga 700, ihinga hegitari zisaga 38 kandi ikoresha abakozi barenga 100. Abanyamuryango bahinga ibigori, ibishyimbo by’ibishyimbo, urusenda rushyushye, ibigori bito n’izindi mboga ku masoko yo mu gihugu no mu mahanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Kagabo Richard Rwamunono, yavuze ko gahunda yo kuhira mu Ntara y’Iburasirazuba ubusanzwe hakunze kuva izuba ryinshi, umushinga SAIP waje ari igisubizo  kuko wafashije abahinzi ukubona ibikoresho bizafasha kuhira, ku buryo umusaruro wikubye kabiri.

Yagize ati: “Tugereranyije n’umusaruro wabonetse mu 2025 A n’ubu  mu 2026 hazamutseho 52%, umusaruro wavuye kuri ubwo buso wikubye kabiri. Ntituragera aho dushaka kugera. Hari ibihingwa bizagenda bizamuka aho twabonaga nka toni 10 bikazamuka tukagera nko kuri toni 40. Umuhinzi iyo abishyizemo imbaraga ze n’uburyo baba bafashijwe birabazamura.”

Yakomeje agaragaza ko umusaruro w’ibigori wazamutse ku babihinga imusozi kandi byanatanze imirimo. Yagize ati: “Bamwe mu bahinga ibigori imusozi twavuye kuri toni 2,7 twabonaga turi kugera ku mpuzandengo yatoni 3,9 tugera kuri 4,9 kuri hegitari ahahujwe ubutaka. byatumye umusaruro uboneka ku isoko.

Ubuhinzi bwagize uruhare mu gutanga imirimo, kuko uburyo umubare w’ingo z’abaturage 123 000 dufite izirenga 88 000 zitunzwe n’ubuhinzi, kandi tubona bagenda biteza imbere mu bikorwa by’ubucuruzi, ubu ni ugukomereza ku buryo abantu bagura bagahinga mu nzu, bakubaka ibyumba bikonjesha. Intego  Akarere kihaye mu gutanga imirimo biri hagati ya 6 600-7 800.”

Umusaruro w’imiteja wikubye kabiri nyuma yo kuhira
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Kagabo Richard Rwamunono yavuze ko gahunda yo kuhira yatumye umusaruro wikuba kabiri.
Umuyobozi wa koperative Gwiza, Jackson Rukundo
Nzamwitakuze Valentine wo mu itsinda Twigire uhinga imiteja, ashima uburyo SAIP yabafashije kubona uko buhira, bagahinga ibihembwe byose
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE