Moto zirenga 14 000 zimaze gusuzumwa imyuka ihumanya ikirere mu mezi umunani

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Moto zirenga 14 000 zimaze gupimwa imyuka ihumanya ikirere kuva ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025 kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2026, nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza. Ibi bikorwa byatangijwe nyuma y’uko Leta ishyizeho politiki yo gusuzumisha ibinyabiziga bikoresha lisansi, kuko moto ari zo zihariye 47% mu binyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko kuri moto harebwa gusa imyotsi isohoka mu gihe ku binyabiziga bisanzwe harebwa n’ibindi bikoresho. Ati: “Hamaze gupimwa moto zose hamwe 14 170. Birumvikana ko ari nke ugereranyije n’iziri mu mihanda, cyane cyane iziri muri Kigali. Ariko umubare wagiye uzamuka buhoro: mu 2025 hapimwe moto 1 639, naho mu 2026 kugeza ubu hamaze gupimwa 12 531.”

Polisi ivuga ko hari abatangiye batinya isuzuma, ariko moto nyinshi zidakoresha mazutu zagaragaje ko nta mwotsi mubi zisohora. Hejuru ya 52% byazo zatsinze ikizamini nta kibazo. ACP Rutikanga ati: “Abantu ntibanatinye kuko hari ubwo wumva ko harimo ikibazo, oya. Moto ni nyinshi kandi ziratsinda.”

Moto zitsindwa cyane ni izinigwa kugira ngo zikoreshe amavuta make, bikangiza sisitemu ya moteri bigatuma zisohora umwotsi w’umukara. Ati: “Ikibazo si umwotsi ubwayo, ahubwo ni ibirimo. Hari imyotsi idahumanya ikirere, ariko iyo moto yafashwe nabi igasohora ibyotsi by’umukara, ni byo bigira ingaruka.”

Polisi yibutsa ko moto zose zikoresha moteri zigomba gusuzumwa, yaba izikora ubucuruzi, izo gutembera cyangwa izo kujya mu kazi. Moto zikoresha amashanyarazi ntizirebwa n’iyi gahunda. ACP Rutikanga ati: “Byumvikane neza ko iyi gahunda itareba moto zikoresha amashanyarazi. Abenshi maze kubona baraziyobotse, ntawe ukijya kuri izi moto zindi, ngira ngo ni uko ntawe ukigura amavuta. Gukoresha isuzuma ntibihenze, igihenze ni uwo mwuka uhumanya ikirere.”

Isuzuma risabwa binyuze ku Irembo, moto yishyura 16 638 Frw. Iyo itabashije kubona icyemezo kubera imyuka myinshi ihumanya, nyirayo yemerewe gukosora ikibazo agasubira gupimisha mu byumweru bibiri, icyo gihe akishyura 8 319 Frw. Polisi yakoze ubukangurambaga kuva mu Ugushyingo 2025 kugeza mu Werurwe 2026, yibutsa abatunze moto ko gusuzumisha ari itegeko, keretse moto nshya igurwa bwa mbere.

Indwara z’ubuhumekero ziterwa n’umwuka wanduye ziza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abantu benshi mu Rwanda. REMA igaragaza ko umwuka wanduye mu gihugu ugaragaramo utuvungukira twa PM 2.5 dukomoka ku binyabiziga. Utu tunyabutabire twinjira mu bihaha no mu miyoboro y’amaraso, bigatera indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima. Mu Rwanda, abantu ibihumbi 16 bakurikiranwa buri munsi barwaye Asima, indwara ikomeje kwiyongera kubera umwuka wanduye.

Ubusanzwe, ibinyabiziga bisohora umwuka uhumanya urenze garama imwe ku kilometero, bikaba ari byo bikomeje gutera ikibazo. Abahanga mu bidukikije basobanura ko iyo moto cyangwa ikindi kinyabiziga kititaweho, bigira uruhare mu kongera umwuka wanduye, bikaba intandaro y’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero ndetse na cancer.

Iyi gahunda yo gusuzuma moto igamije kugabanya izo ngaruka, ikaba ari intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bw’abaturage no kubungabunga ibidukikije. Polisi ishimangira ko gukoresha isuzuma ari amahirwe yo kugenzura ubuziranenge bw’imyuka, bikarinda ubuzima bw’abantu n’ibidukikije. ACP Rutikanga ati: “Gukoresha isuzuma ntibihenze, igihenze ni uwo mwuka uhumanya ikirere.”

Mu gihe umubare w’abakoresha moto ukomeje kwiyongera, iyi gahunda izafasha mu kugenzura neza ingaruka z’imyuka ihumanya, bikaba intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka igihugu gitekanye kandi gifite ubuzima buzira umuze.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE