Rayon Sports yongeye kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup nyuma y’imyaka 28

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup iri kubera i Kigali, nyuma yo gusezerera Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo yatsinze ibitego 3-1, ikaba yabiherukaga mu myaka 28 ishize.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026.

Jamus FC yakinnye uyu mukino idafite kapiteni wayo Muhire Kevin wakiniye Rayon Sports na yo akayibera kapiteni, kubera imvune yagiriye mu mukino uheruka kuyihuza na Mogadishu City.

Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, buri kipe igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare.

Ku munota wa 17’ Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku mupira Nshimiyimana Emmanuel(Kabange) yatanze mu rubuga rw’amahina usanga Muderi Akbar ahita awushyira mu rushundura.

Mu minota 20’ Rayon Sports yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri binyuze ku ruhande rw’iburyo rwakinagaho Iradukunda Elie Tatou wari wagoye abakinnyi ba Jamus FC.

Ku munota wa 35’ Rayon Sports yakinaga neza yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira Kameni Junior yahaye Issa Djiguiba wari imbere y’izamu rya Jamus, awuteye umunyezamu Majak Malinga arawufata.

Mu minota 40, Jamus FC yongereye imbaraga isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira Joseph Stephen yateye n’umutwe ariko umunyezamu Dande Junior wa Rayon Sports arawufata.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze Jamus FC igitego 1-0.

Mu igice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gukina umukino uryoheye ijisho, umupira wiharirwa cyane na Jamus FC.

Ku munota wa 56’ Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku mupira Issa Djiguiba yatanze bawumukuraho nabi usanga Ibrahim Djingarey Mansouru, ahita awutereka mu izamu atawuhagaritse.

Ku munota wa 69’Jamus FC yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura cyinjijwe na Bandiougou Diallo, kuburangare bwa myugariro ba Rayon Sports Nshuti Didier batumvikanye ahita awushyira mu izamu.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Jamus FC yaherekanyaga neza, ishaka kwishyura igitego cya kabiri ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Rayon Sports bakomeza guhagarara neza.

Ku munota wa 87’ Tambwe Ngongo Gloire yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’uburuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Jamus FC ibitego 3-1, igera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup bwa mbere kuva mu 1998 muri Zanzibar, icyo gihe yegukanya igikombe itsinze Mulandege.

Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro, Gikundiro izahura na Gor Mahia yo muri Kenya yasezereye Al Hilal SC yo muri Sudani.

Ibrahim Djingarey ni we watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Ibrahim Djingarey yishimira igitego cya gatatu yatsindiye Rayon Sports
Abafana mu byishimo byinshi nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup
Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup nyuma y’imyaka 28
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE