Musanze: Cyuve abaturiye inganda zikora amakaro barinubira ivumbi n’urusaku bibangamira ubuzima bwabo
Abaturage batuye mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe babangamiwe n’ivumbi n’urusaku biva mu nganda zikora amakaro n’amapave zikoresheje amabuye yitwa amakoro, bakavuga ko byangiza ubuzima bwabo, bikabangamira m’imyigire y’abana.
Abo baturage bavuga ko izo nganda zikora amasaha 24 kuri 24, amanywa n’ijoro, ku buryo urusaku rw’imashini n’ivumbi rituruka mu gukata amabuye n’amakaro bituma bahorana inkorora, kubabara umutwe no kubura ibitotsi.
Agnes Nyirabahashyi, umwe mu baturage utuye hafi y’izo nganda, avuga ko ubuzima bwabo bwahindutse bubi kuva ibikorwa by’izi nganda byatangira. Yagize ati: “Iyo imashini zitangiye gukora nta mahoro tugira. Zikora ku manywa na nijoro. Ivumbi ryinjira mu nzu, imyenda tumeshe ikongera kwandura, tugahorana inkorora no gusinzira nijoro biragoye kubera urusaku rudahagarara.“
Akomeza avuga ko abana babo na bo bibagiraho ingaruka, kuko badashobora kwicara ngo basubire mu masomo cyangwa bakore imyitozo yo mu rugo kubera urusaku rw’imashini.
Mbonimpa Evariste na we agaragaza ko abaturage badashyigikiye guhagarika ishoramari, ahubwo bifuza ko rikorwa ritabangamiye ubuzima bwabo. Yagize ati: “Turifuza ko ubuyobozi budufasha. Ntabwo turwanya abashoramari, ariko ibikorwa byabo bikwiye gukorwa mu buryo butangiza abaturage. Hari abantu bahora baribwa umutwe, abandi bafite inkorora idashira. Turifuza igisubizo kirambye.”
Ku ruhande rw’abafite inganda, Nizerimana François, umwe mu bazifite muri ako gace, avuga ko batigeze bamenyeshwa ko abaturage bafite iki kibazo. Yagize ati: “Aho dukorera twarahaguze kandi twemererwa kuhakorera. Iki kibazo tumaze nk’amezi icyenda dukorera hano ni bwo tucyumvise. Nidusanga koko ibikorwa byacu bibangamiye abaturage, twiteguye gukorana n’ubuyobozi kugira ngo harebwe igisubizo, harimo no kwimuka nibiba ngombwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo. Yagize ati: “Yego, iki kibazo ni bwo tukimenye. Icyo tugiye gukora ni ukureba niba koko ziriya nganda zifite ibyangombwa bibemerera gukorera ahantu hatuwe. Ntabwo umuturage akwiye gutura ahantu hatamuha umutekano cyangwa ngo hagire ibikorwa bibangamira ubuzima bwe. Tuzafatanya n’inzego zibishinzwe harebwe igikwiye gukorwa.”
Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), bwashyizwe ahagaragara mu 2024, bugaragaza ko urusaku rwo mu bidukikije, harimo uruturuka mu nganda, ruri mu byongera ibyago byo kugira ibibazo by’ubuzima.
Rivuga ko urusaku rukabije kandi rumara igihe kirekire rushobora gutera kubura ibitotsi, guhora umuntu ahangayitse, umunaniro uhoraho, umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima ndetse no kugabanya ubushobozi bwo gukurikira ku kazi cyangwa ku masomo. Mu bana, urusaku ruhoraho rushobora kudindiza imyigire no kugabanya ubushobozi bwo gusobanukirwa amasomo kimwe no gufata mu mutwe.
Ku bijyanye n’ivumbi, iryo shami rigaragaza ko uduce duto cyane tw’ivumbi twanduza umwuka twitwa PM2.5 na PM10, dushobora kwinjira mu bihaha iyo umuntu ahumeka, bikongera ibyago byo kurwara indwara z’ubuhumekero zirimo inkorora idakira, asima, imitsi n’izindi ndwara zidakira. Abana, abasaza n’abafite uburwayi bw’ubuhumekero ni bo bibasirwa cyane.
Abaturage bavuga ko batifuza ko ibikorwa by’iterambere bihagarara, ahubwo basaba ko bikorwa mu buryo burengera ubuzima bw’ababituriye, nk’uko amategeko n’amabwiriza agenga kurengera ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage abiteganya.


